Uko wahagera

Abayoboke b'Idini ya Kiyisilamu Bamaganye Isiraheli kuwa Gatanu

Aha ni i Beyirute muri Libani
Aha ni i Beyirute muri Libani

Abayoboke b’idini ya kiyisilamu babarirwa mu bihumbi bo mu burasirazuba bwo hagati kuri uyu wa Gatanu bakoze imyigaragambyo yo gushyigikira abanyapalesitina no kwamagana ibitero by’indege bya Isiraheli kuri Gaza.

Iyi myigaragambyo irashimangira ko iyi ntambara ishobora kwagukira mu karere kose. Ni mu gihe Isiraheli yitegura kugaba ibitero byo ku butaka mu muhora wa Gaza.

Kuva muri Amman i Yorudaniya, kugera i Sanaa mu murwa mukuru wa Yemeni, abayisilamu biroshye mu mihanda nyuma y’amasengesho yo kuri uyu wa gatanu. Byari mu rwego rwo kugaragaza uburakari batewe n’ibitero bya Isiraheli kuri Gaza, byatangiye nyuma y’aho umutwe wa Hamas ugabye igitero cyatunguranye kuri Isiraheli kuwa Gatandatu.

Ku musigiti wa Al-Aqsa i Yeruzalemu, igipolisi cya Isiraheli cyemereraga gusa abasaza, abagore n’abana ko ari bo binjira mu mbuga yawo iri ku gasongero k’umusozi mu bazaga gusenga. Ibyo byakorwaga mu kugerageza gukumira ko hakwaduka imvururu. Ni mu gihe ubusanzwe buri wa gatanu aha hakoranira ababarirwa mu bihumbi mirongo.

Umunyamakuru w’ibiro ntaramakuru by’abanyamerika – AP yabonye abapolisi bemerera umwana umwe w’umwangavu na nyina kwinjira muri iyi mbuga ngari ku bantu bagera kuri 20 bashakaga kwinjira, barimo yewe n’abarengeje imyaka 50.

Abasore b’abanyapalestina bangiwe kwinjira, bari barekereje mu ntambwe nkeya ku bwinjiriro bwa Lion’s Gate, ubona ko bababaye, kugeza igipolisi kihabirukanye kikabasohora bose muri aka gace ka Old City.

Ahmad Barbour w’imyaka 57 y’amavuko, usanzwe ukora akazi k’isuku, mu ikanzu yera, ubona ko yazibiranyijwe n’uburakari nyuma y’aho igipolisi kimubujije kwinjira ngo asenge, yagize ati: “Ntidushobora kubaho, ntitubasha guhumeka, barimo kwica buri cyiza cyose kiturimo.” Avuga ku banya Isiraheli, uyu musaza yagize ati: “Buri kimwe tubujijwe, bo baracyemerewe.”

Uyu musigiti wubatswe mu mbuga ngari iri ku gasongero k’umusozi, ahantu hatagatifu ku bo mu idini ya kiyahudi n’abayisilamu. Kandi amakimbirane aturutse ku kuhiyitirira yagiye yadukamo imvururu na mbere.

Al-Aqsa ni site iza ku mwanya wa gatatu mu hantu hatagatifu kurusha ahandi mu myemerere ya kiyisilamu. Uyu musigiti kandi wubatswe ahantu abayahudi bita Temple Mount, ahantu hatagatifu kurusha ahandi hose mu myemerere ya kiyahudi.

Igipolisi nyuma cyaje gukoresha ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abantu mu duce twa Old City na Yeruzalemu y’uburasirazuba. Umuryango utabara imbabare – ishami rya Palestina watangaje ko abaganga bawo bavuye abantu 6 bakomerekejwe, barimo umwe wakubiswe n’abapolisi.

Mu murwa mukuru wa Libani, Beyirute, ibihumbi by’abashyigikiye umutwe wa Hezbollah bazunguzaga amabendera ya Libani, aya Palesitina n’aya Hezbollah, baririmba indirimbo zo gushyigikira Gaza zinahamagarira “urupfu kuri isiraheli.” Umutwe wa Hezbollah ubyifatamo ute?

Uyu mutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Irani ukorera mu gihugu gituranyi cya Libani, warashe ibisasu ku butaka bwa Isiraheli kuva igitero cya Hamas kibaye, ariko ntabwo winjiye mu ntambara byeruye.

Icyakora, umunyamabanga mukuru wungirije wa Hezbollah yaburiye ko “uzakomeza gucungira hafi” ingendo z’amato y’intambara ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ay’Ubwongereza mu nyanja ya Mediterane. Abategetsi b’Amerika, barimo na Perezida Joe Biden, baburiye kenshi Irani n’inyeshyamba ishyigikiye mu Burasirazuba bwo hagati kutinjira muri iyi ntambara.

Asa n’usubiza kuri ibi, Bwana Naim Kassim, umuyobozi wungirije wa Hezbollah, ubwo yageza ijambo ku bashyigikiye uyu mutwe mu majyepfo ya Beyirute, yagize ati: “Amato yanyu y’intambara ntadushishikaje, yewe n’amagambo yanyu ntaduteye ubwoba. Twe nka Hezbollah… dukurikira intambwe z’umwanzi kandi turiteguye byuzuye. Igihe cyo gufata ingamba nikigera, tuzabikora.”

I Bagidadi naho, abigaragambya babarirwa mu bihumbi bakoraniye ku rubuga rwa Tahrir Square rwagati muri uyu murwa mukuru wa Irake mu myigaragambyo yahamagajwe n’umukuru w’Abashiyite akaba n’umutegetsi mu bya politiki Muqtada al-Sadr.

Abayisilamu mu murwa mukuru wa Iraki Bagidadi, bakoze urugendo rwo gushyigikira Abanyapalestina nyuma yo gusara kuwa Gatanu.
Abayisilamu mu murwa mukuru wa Iraki Bagidadi, bakoze urugendo rwo gushyigikira Abanyapalestina nyuma yo gusara kuwa Gatanu.

Mu ijambo ryanyujijwe kuri interineti, al-Sadr yagize ati: “Iyi myigaragambyo…itere ubwoba umubi ruharwa, ari we Amerika, ishyigikira iterabwoba ry’abaziyoniste bakorera abacu muri Palesitina”

Hirya no hino muri Irani, igihugu gishyigikiye Hamas kikaba n’umwanzi ukomeye wa Isiraheli mu karere, abantu benshi bigaragambije. I Tehran mu murwa mukuru, batwitse amabendera ya Isiraheli n’ay’Amerika, baririmba ngo: “Urupfu kuri Isiraheli,” “Urupfu kuri Amerika,” “Isiraheli izarimburwa,” kandi “Palesitina ni yo izayigarurira.”

Perezida wa Irani, Ebrahim Raisi mu ijambo yavugiye mu ntara ya Fars mu majyepfo y’igihugu, yagize ati: “Abanyapalestina bararambiwe, ubu icyo mugamije ni ugusenya Gaza, amazu y’abaturage. Abatuye isi na Palesitina bazabateza akaga.”

Muri Yemeni, mu murwa mukuru Sanaa, uyobowe n’inyeshyamba z’aba Houthi zishyigikiwe na Irani zikiri mu ntambara n’ihuriro ry’ibihugu biyobowe na Arabiya Sawudite, amashusho yatangajwe kuri televiziyo yerekanye abigaragambya buzuye mu mihanda, bazunguza amabendera ya Yemeni n’aya Palesitina. Icyivugo cy’izi nyeshyamba, kuva na kera ni; “Imana ni yo nkuru; urupfu kuri Amerika; urupfu kuri Isiraheli; umuvumo ku Bayahudi; intsinzi kuri Isilamu.”

Nyuma y’amasengesho i Islamabad, mu murwa mukuru wa Pakistani, bamwe mu basenga banyukanyutse amabendera y’Amerika n’aya Isiraheli, nk’ikimenyetso cy’uko basuzuguye ibyo bihugu. Imyigaragambo aha yabaye mu mahoro, nubwo hari hateganyijwe indi yagutse kurushaho mu masaha y’ikigoroba.

Faheem Ahmed, umuyoboke w’idini w’i Karachi yagize ati: “Itangazamakuru mpuzamahanga n’inkiko mpuzamahanga bafunga amaso imbere y’akarengane gakorerwa abanyapalestina. Icyo babasha kubona gusa n’ibikorwa by’abanyapalestina igihe barimo kwirwanaho. Ibyo babyita iterabwoba. Uyu munsi, kuwa Gatanu, turinginga Allah ngo adufashe, azamure Palesitina, asenye Isiraheli.”

Forum

XS
SM
MD
LG