Minisitiri w'Ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken, akomeje uruzinduko rwe mu burasirazuba bwo hagati kuri uyu wa gatanu, kugirango afashe kubuza ko intambara yakwira mu karere. Azagenderera Yorudaniya, Qatar, Arabiya Sawudite na Emira ziyunze z’Abarabu.
Minisitiri Blinken yageze Amman mw’ijoro ry’ejo kuwa kane, mbere yo kugirana ibiganiro na perezida w’abanyepalestina Mahmoud Abbas n’umwami Abdullah ku bibera mu ntara ya Gaza.
Ni nyuma y’uko Blinken asuye Isiraheli kuri uyu wa kane, aho yabonanye na minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu n’abaturage ba Isiraheli. Yaragize ati: “Hamas ifite gahunda imwe rukumbi… yo gusenya Isiraheli no kwica abayahudi. Nta gihugu gishobora cyangwa gikwiye kwihanganira ko abaturage bacyo bicwa bunyamaswa cyangwa byonyine ngo gisubire mu bintu byatumye ibyo biba. Isiraheli ifite uburenganzira, mu by’ukuri bwo kwirengera no gukora ku buryo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.”
Byitezwe ko kuri uyu wa gatanu minisitiri Blinken ajya i Doha muri Katari, aho ari bugirane ibiganiro n’abayobozi bo mu rwego rwo hejuru. (AP)
Forum