Abarwanyi bo mu majyaruguru ya Mali bo mu bwoko bw’abaTuareg ejo kuwa gatatu bavuze ko bafashe ikindi kigo cya gisirikare bacyambuye abasirikare b’igihugu. Icyo kigo kibaye icya gatanu mu byo abarwanyi b’abaTuareg bamaze gufata n’ibyo bayogoje muri ibi byumweru bishize.
Mohamed Elmaouloud Ramadane, umuvugizi w’umutwe wa Azaward yabwiye ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza, Reuters ko abarwanyi be bigaruriye inkambi y’igisirikare cya Mali, ya Taoussa nyuma y’imirwano. Nta tangazo ryahise rituruka mu ngabo z’igihugu cya Mali.
Urugaga Azawad rugizwe imitwe y’abarwanyi bo mu bwoko bw’abaTuareg batura ahantu barangiza bakahimuka, bamaze igihe binubira ko guverinema yabatereranye kandi bashatse ubwigenge bwabo mu ntara y’ubutayu bita Azawad.
Urwo rugaga rwasinyanye amasezerano y’amahoro na guverinema iheruka n’abarwanyi bari ku ruhande rwa guverinema mu mwaka wa 2015. Cyakora umwuka mubi wagiye ujya hanze kuva igisirikare gifashe ubutegetsi muri kudeta ebyiri, muri 2020 no muri 2021, cyifatanyije n’umutwe w’abacancuro b’Uburusiya, Wagner. Cyanirukanye ingabo z’abafaransa n’abasirikare b’amahoro ba ONU.
Imirwano yongeye gufata umurego guhera mu kwezi kwa munani. Igitero cya Azawad i Taoussa, kije gikurikira ibyabaye ku bigo bya gisirikare i Bamba, i Lere, i Diouara n’i Bourem muri ibi byumweru bishize. Hose ni mu majyaruguru no muri Mali rwagati, aho impande zombi zishaka kwigarurira.
Forum