Uko wahagera

Imyaka y’Izabukuru Abayobozi ba Politiki muri Amerika Bagezemo Iteye Impungenge.


Senateri Mitch McConnell uyobora Abarepublikani mu cyumba cya Sena
Senateri Mitch McConnell uyobora Abarepublikani mu cyumba cya Sena

Mu minsi ishize Umusenateri witwa Mitch McConnell uyobora Abarepublikani mu cyumba cya Sena yanyujijemo arabura. Ibyo byatumye abantu benshi batangira kugira impungenge ku myaka ya zabukuru abayobozi benshi b’imena mu bya politiki ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bamaze kugeramo.

N’ubwo uko kuzimira kwabaye kugufi, kwatumye abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bayogayoga muri Leta ya Kentucky uwo Mitch McConnell akomokamo. Uwo mukambwe w’imyaka 81 ni umwe mu banyapolitiki bafite ingufu muri Amerika.

Ubwo abanyamakuru bamubazaga niba afite igitekerezo cyo kongera kwiyamamaza manda ye irangiye mu w’i2026, yashushwe n’utunguwe. Yamaze nk’amasogonda 30 atanyeganyega, akanura amaso, maze bitera abantu benshi ubwoba.

Hashize amasaha 24, abakozi bakorana na we bashyize ahagaragara raporo y’ibizamini byo kwa muganga ivuga uwo mu Senateri ari “mutaraga ko ashobora gukomeza imirimo ye nta nkomyi.”

Ibyo byabaye kuri uwo musaza byibukije abantu ikindi gihe yasobwe akibagirwa ibyo yavugaga muri disikuru yafashe kw’itariki ya 26 z’ukwa 7 mu ngoro ishinga amategeko ya Capitol. Ariko umuganga we yunzemo ati: “Kugira isereri rimwe na rimwe ni ibintu bisanzwe iyo umuntu arimo kworoherwa nyuma y’uko ubwonko bwe buhubangana.”

Ubwo yibutsaga ubwo McConnell yituraga hasi mu kwezi kwa 3 kw’i 2023, ari nabwo Perezida Joe Biden yavugaga ko bavuganye agasanga ntacyo yabaye. Joe Biden uwo kandi nawe guhora yitura hasi no gusobwa mu magambo kwe bikunze kubaho.

Izo mpanuka zigenda ziba, abantu benshi bahamya ko ziterwa n’imyaka y’izabukuru z’abo bayobozi. Ndetse ahubwo wareba ugasanga politiki y’Abanyamerika yuzuyemo abakambwe benshi.

Nka Perezida Joe Biden w’imyaka 80, ni we ukuze cyane kugeza ubu mu baperezida babaye mu ngoro ya Perezida, ndetse ahubwo akaba ashaka kwiyamamariza kwongera gutorwa. Abantu 77 kw’ijana bakeka ko ashaje cyane byo kuba yakomeza akazi. Donald Trump bashobora guhangana mu matora y’umwaka utaha, we ni muto kuri we ho imyaka itatu, nawe abantu bagera kuri 51 ku ijana bagasanga ko akuze cyane.

Mu nteko ya Sena, imyaka y’ikigereranyo giciriritse igera kuri 65, akaba ari nayo mpamvu umukecuru w’Umusenateri Dianne Feinstein, w’imyaka 90 ukomoka muri Leta ya Californiya, abantu benshi bamuhanze amaso kubera guhora atitabira imirimo y’inteko.

Ndetse Nikki HALLEY w’imyaka 51 wahoze ahagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri ONU we yarihanukiriye kuri Televiziyo ya CBS ati: “Ese bazabona ryari ko bagomba kugenda?” Ati: “Ikibazo cy’Abashingamategeko bamwe bashaje cyane ntabwo ari ikibazo cy’Abademokarati cyangwa se Abarepublikani. Ni ikibazo cy’Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika.”

Forum

XS
SM
MD
LG