Uko wahagera

Namibiya: Leta Yahagaritse Gutumiza Inyama z’Inkoko muri Afurika y’Epfo


Namibiya yahagaritse ibijyanye no gutumiza inkoko nzima, n’izindi nyoni hamwe n’inyama zazo muri Afurika y’epfo, nyuma y’uko muri iki gihugu gituranyi habonetse ibicurane byandura cyane bizwi nka HPAI. Icyo cyemezo cyahise cyubahirizwa kuzageza hagize ikindi gitangazwa.

Afurika y’epfo irimo guhura n’ikibazo gikomeye cy’icyorezo cyibasiye ibiguruka ku buryo isosiyeti itunganya inyama, Quantum Foods (QFHJ.J), yavuze ko mu cyumweru gishize hapfuye inkoko zigera muri miliyoni ebyiri.

Indi sosiyete nayo yo muri Afurika y’epfo itunganya inyama z’ibiguruka, Astral Foods (ARLJ.J), yavuze ko igihombo cyose ku bijyanye n’icyorezo cy’ibicurane by’ibiguruka cyamaze kugera kuri miliyoni 11 n’igice z’amadolari.

Ku kigereranyo, Namibiya isanzwe ikoreshwa amatoni 2.500 y’inyama z’inkoko buri kwezi, itumiza hanze, ahanini muri Afurika y’epfo. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG