Uko wahagera

USA: Senateri Bob Menendez Aregwa Ibyaha bya Ruswa


Senateri Bob Menendez mu kiganiro n'abamenyeshamakuru
Senateri Bob Menendez mu kiganiro n'abamenyeshamakuru

Senateri Bob Menendez wayoboraga komite y’ububanyi n’amahanga ya Sena ya Leta zunze ubumwe z’Amerika arahakana ibyaha bya ruswa aregwa.

Uyu mu demokarate wari uyoboye imwe muri za komite zikomeye z’inteko ishinga amategeko y’Amerika abashinjacyaha ku rwego rw’igihugu bamukurikiranyeho we n’umugore we ibyaha byo kwakira ruswa no gukoresha umwanya we mu nyungu z’ikindi gihugu.

Icyo gihugu ashinjwa gufasha ni Misiri, bivugwa ko yasangije amabanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ruswa aregwa ibarirwa mu bihumbi amagana by’amadolari ubushinjacyaha buvuga ko yayihawe n’abacuruzi batatu bo muri leta aturukamo ya New Jersey, ari nayo ahagarariye muri Sena.

Inyandiko z’ibirego ubushinjacyaha bwa leta muri Manhantan bwasohoye kuwa gatanu ushize zigaragaza ko Senateri Mendenez n’umugore Nadine we bakiriye ruswa iri mu bwoko bw’amafranga, zahabu, kwishurirwa inguzanyo y’inzu n’imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes n’ibindi.

Uyu araregwa kuba yarasanganywe mu rugo rwe amadolari 480,000 na zahabu ifite agaciro Kangana ni 100,000. Ayo mafranga yari yahishwe ahantu hatandukanye harimo mu makoti no mu mabahasha atandukanye.

Kuri uyu wa mbere Senateri yavuze ko amafranga bamusanganye ari ayo yizigamiye yakoreshwa mu bihe bitunguranye. Arahakana ko ayatunze kubera ruswa. Avuga ko kubika amafranga munzu abikomora ku mateka y’ibyabaye kuri se ubwo yari akiri muri Cuba, aho igihe cyose leta yashoboraga kukwambura ibyawe byose utunze.

Yemeza ko ibyo azashobora kubigaragariza urukiko mu gihe cy’iburana kandi akagirwa umwere agakomeza mu nshingano ze z’Ubusenateri. Avuga ko rimwe na rimwe abagenzacyaha nabo bakora amakosa.

Inkuru y’ibirego Senateri Menendez ashinjwa yateye igikuba mu ishyaka ry’abademokarate riri ku butegetsi. Hari bamwe batangiye kumusaba kwegura barimo guverineri Phil Murphy wa New Jersey. Muri iki gihe yabaye ahagaritswe ku nshingano zo kuyobora komite y’ububanyi n’amahanga ya Sena. Abategetsi barimo uyoboye Sena Chuck Schumer ntibaratangaza aho bahagaze kuri iki kibazo.

Senateri Menendez ari mu bategetsi ba Leta zunze ubumwe bakomeje kotsa igitutu leta ye gufatira ibihano u Rwanda nyuma yifatwa ry’umunyapolitike Paul Rusesabagina ndetse akaba mu bambere bashinjaga u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23.

Forum

XS
SM
MD
LG