Uko wahagera

Tuniziya Yakoze Umukwabo wo Gufata Abimukira n'Ababambutsa mu Burayi


Inzego za polisi muri Tuniziya zifashishije indege n’ishami ry’abashinzwe umutekano barwanya iterabwoba muri icyo gihugu, bataye muri yombi abimukira, bafata n’amato mu mukwabo ugamije guhashya abatwara abantu mu buryo butemewe ku mugabane w’Uburayi. Ibyo byabereye mu karere k’ahitwa Sfax, aho benshi bakunze kambukira bagana mu Burayi.

Icyo gikorwa ubutegetsi bwatangaje ko cyategetswe na Perezida Kais Saied cyabaye mu gihe ikirwa cya Lampedusa cyo mu Butaliyani gihanganye n’ikibazo cy’umubare munini w’abimukira bahagera bavuye mu majyaruguru y’Afurika.

Inzego z’ubutegetsi n’ababibonye baravuga ko ingabo zishinzwe kurinda imipaka muri Tuniziya, zagabye ibitero mu ngo abimikira benshi bari bacumbitse mo, zihagarika imodoka zitwaye abimikira ku nkombe z’inyanja aho bafata amato akoreshwa n’ababambutsa mu buryo butemewe n’amategeko.

Abantu bakekwa kuba abimukira bafatiwe muri uyu mukwabo wakozwe hifashishijwe indege, imbwa za polisi, imodoka za gisirikare, n’ingabo zibarirwa mu magana zagabwe mu turere twa Jebiniana, Kerkennah, Msatria na Sfax tugize umujyi mukuru w’intara.

Tuniziya yokejwe igitutu n’Ubutaliyani n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wayemereye miliyari y’amafaranga y’ama Euros, akoreshwa mu Buryayi, yo kuzakoresha mu guhangana n’ikibazo cy’abimukira.

Mu minsi mike ishize abagera ku 7000 bageze ku kirwa cya Lampedusa mu Butaliyani bavuye muri Afurika. Kuva uyu mwaka watangira abimukira bagera ku 126,000 bamaze kugera mu Butaliyani bavuye muri Afurika

Forum

XS
SM
MD
LG