Uko wahagera

Ibiciro by’Ibikomoka kuri Peteroli Byazamutse Cyane muri Kenya.


Imodokari zitondeye lisansi kuri sitasiyo muri Kenya
Imodokari zitondeye lisansi kuri sitasiyo muri Kenya

Kuri uyu wa gatanu ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byageze ku rugero bitari byageraho muri Kenya.

Iri zamuka rije ryongerera umuzigo Abakenya bamaze igihe bugarijwe n’ibibazo by’izamuka ry’ibiciro ku masoko, ubwiyongere bw’imisoro no guta agaciro kw’ifaranga ry’igihugu.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibikomoka kuri peteroli cyatangaje ko litilo ya esansi igurwa amashilingi 200 hafi idolari rimwe n’amasenti 36.

Izamuka ry’ibiciro ni naryo ryabaye imbarutso y’imyigaragambyo yari imaze igihe iba mu gihugu yahitanye abantu batari bake. Yabaga yahamagajwe n’umuyobozi w’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi Raila Odinga.

Iri zamuka ryatumye abatwara abantu muri bisi zizwi muri Kenya nka Matatu bazamura ibiciro by’ingendo ku rugero rwa 20 ku ijana.

Abategetsi muri leta bavuga ko iri zamuka ry’ibiciro ahanini ryatewe nuko ibihugu nk’Uburusiya n’Arabiya Sawudite byagabanyije umusaruso wa peteroli bishyira ku isoko.

Ari imbere y’inteko ishinga amategeko, ministiri w’ingufu, Davis Chirchir, yavuze ko ntacyo bafite bahindura kuri iryo zamuka ry’ibiciro.

Ku rubuga X rwahoze rwitwa Twitter, ministiri w’ubucuruzi Moses Kuria yavuze ko abaturage bakwiye kumenyera ko igiciro cya esansi kizakomeza kuzamukaho nibura amashilingi 10 buri kwezi kugeza mu kwezi kwa kabiri umwaka utaha.

Forum

Ibifitanye isano

XS
SM
MD
LG