Uko wahagera

Mu Butaliyani, Ikirwa cya Lampedusa Cyarengewe n'Abimukira


Abimukira basubira mu kigo Lampedusa
Abimukira basubira mu kigo Lampedusa

Mu Butaliyani, ikirwa cya Lampedusa cyarengewe n'abimukira ibihumbi n'ibihumbi bamaze kuhagera mu gahe gato.

Lampedusa ni akarwa gatoya. Ifite abaturage 6,000. Ariko mu masaha 48 yonyine gusa ashize imaze kwakira abantu bagera ku 7,000 bahunga ibihugu byo mu majyaruguru y’Afrika, bambuka inyanja ya Mediterane mu twato duto.

Meya wa Lampedusa, Filippo Mannino, yatangaje ko byabarenze. Asobanura ko basanzwe bafite ikigo kimwe gifite ubushobozi bwo kwakira abimukira batarenze 400. Naho Croix-Rouge yo itangaza ko iki kigo kimaze iminsi gicumbikiye abimukira 4,200.

Kuri uyu wa kane kandi, abatabazi bafashije abandi bantu 180 bari bafite ibibazo mu nyanja, babajyana mu cyambu cya Salerno, mu majyepfo y’Ubutaliyani.

Forum

XS
SM
MD
LG