Uko wahagera

Abahitanywe n'Imyuzure Barenga 5.300 muri Libiya


Amasanamu yerekana igisagara ca Derna muri Libiya, kw'itariki ya 12/09/2023, inyuma y'imyuzure y'imvura yateye
Amasanamu yerekana igisagara ca Derna muri Libiya, kw'itariki ya 12/09/2023, inyuma y'imyuzure y'imvura yateye

Umubare w’abahitanywe n’imvura ivanzemo imiyaga muri Libiya byitezwe ko uziyongera cyane mu gihe amazi y’inyanja arimo kugeza imirambo ku nkombe.

Iyo mibiri yageze ku nkombe z’uburengerazuba bwa Libiya kuri uyu wa gatatu. Byatumye umubare w’abapfuye uzamuka, mu gihe hari ababarirwa mu bihumbi byamaze kwemezwa ko bapfuye, n’abandi ibihumbi byinshi batari baboneka.

Minisitiri ushinzwe ibijyanye n’indege mu buyobozi bw’uburasirazuba bwa Libiya, Hichem Abu Chkiouat, yabwiye Reuters ko inyanja ikomeje kuzana imirambo.

Yakomeje agira ati: “Kugeza ubu twabaruye abantu barenga 5.300 kandi umubare ushobora kuzamuka ku buryo ushobora no kwikuba kabiri kubera ko abantu baburiwe irengero nabo babarirwa mu bihumbi.”

Yanavuze ko abantu ibihumbi badafite aho begeka umusaya, asaba amahanga gufasha Libiya, kuko itamenyereye guhangana n’ingaruka nk’iz’ibyayibayeho.

Abayobozi bavuze ko abantu byibura 10.000 babuze cyangwa baba barapfuye, n’ubwo imibare y’abapfuye yatangajwe kugeza ubu, itandukanye. Tariq Kharaz, umuvugizi w’ubuyobozi bwo mu burasirazuba bwa Libiya, yavuze ko imibiri 3.200 yabonetse kandi ko 1.100 muri iyo, imiryango yayo itarajya kuyemeza.

Imibiri y’impunzi z’abanyamisiri babarirwa muri mirongo, bari muri abo bapfuye muri Libiya, kuri uyu wa gatatu yagejejwe i Beni Suef, mu bilometero hafi 110 uvuye mu majyepfo ya Kayiro, nk’uko itangazamakuru rya Misiri ryabivuze.

Za guverinema harimo iya Misiri, Katari, n’iya Turukiya zihutiye kwohereza impfashanyo muri Libiya. Minisiteri y’ingabo y’Ubutaliyani, yohereje indege ebyiri za gisirikare, zitwaye abazimya imiriro n’abandi bakozi b’ubutabazi, hamwe n’ubwato bw’abamarine.

Emira ziyunze z’abarabu zohereje indege ebyiri zitwaye impfashanyo ya toni 150 z’ibiribwa bikenewe byihutirwa, n’ibyangombwa byo mu buvuzi, mu burasirazuba bwa Libiya. ((Reuters))

Forum

XS
SM
MD
LG