Uko wahagera

Abashika 1000 Barishwe n'Imyuzure y'Imvura muri Libiya


Muri Libiya, imyuzure yaturutse ku mvura nyinshi yatwaye kimwe cya kane cy’umujyi wa Derna mu burasirazuba bw’iki gihugu. Abayobozi bavuga ko uwo mujyi wayoyotse, abantu babarirwa mu 10.000 baburirwa irengero.

Umuryango wa Croix Rouge nawo wavuze ko ntawe uzi irengero ry’abantu 10.000 mu mpande zose z’igihugu.

Imibiri byibura 1.000 yamaze kuboneka mu mujyi wa Derna honyine, kandi abategetsi biteze ko umubare w’abapfuye uzaba uri hejuru kurushaho. Imvura nyinshi yarimo imiyaga, yahawe izina Daniel, yibasiye igihugu cyagerageza kwiyubaka nyuma yo gushegeshwa n’ubushyamirane cyamazemo imyaka irenga icumi.

Umunyamakuru wa Reuters, werekeje i Derna, umujyi wo ku nkombe utuwe n’abantu 125.000, yavuze ko imodoka ziyubitse mu nkengero z’imihanda, ibiti byaziguye hejuru, kandi amazu yatewe n’imyuzure, ba nyirayo bayataye.

Minisitiri ushinzwe ibijyanye n’indege akaba n’umwe mu bagize komite ishinzwe ibiza, Hichem Abu Chkiouat, akubutse i Derna, yavuze ko ibintu byifashe nabi cyane. Imibiri y’abantu iri ahantu hose, ku nyanja, ku mayira no munsi y’amazu.

Yagize ati: “Imibiri imaze kuboneka i Derna irarenga 1.000”. “Sindimo gukabya, iyo mvuga ko 25 kw’ijana by’umujyi wasibanganye. Amazu menshi, menshi cyane yahanutse”.

Abu Chkiouat, nyuma yabwiye televisiyo, Al Jazeera ko biteze ko umubare mbumbe w’abapfuye mu gihugu hose uza kurenga 2.500, mu gihe imibare y’ababuriwe irengerero igenda izamuka.

Amakamyo yajyanye impfashanyo n’ibyangombwa bikenewe muri uwo mujyi. Guverinema yemewe n’amahanga ikorera i Tripoli, ntigenzura uturere tw’uburasirazuba bw’igihugu, ariko yohereje impfashanyo i Derna, harimo byibura indege imwe itwaye imfashanyo yahagurutse mu mujyi wa Misrata mu burengerazuba bw’igihugu, uyu munsi kuwa kabiri, nk’uko umunyamakuru wa Reuters uyirimo yabivuze.

Ibindi bihugu birimo Leta zunze ubumwe z’Amerika, nabyo byavuze ko bishobora gufasha. ((Reuters))

Forum

XS
SM
MD
LG