Uko wahagera

Etiyopiya Yujuje Urugomero 'Grand Renaissance'


Urugomero Grand Rennaisance rwo muri Etiyopiya
Urugomero Grand Rennaisance rwo muri Etiyopiya

Ministri w’Intebe wa Etiyopiya, Abiy Ahmed, ku cyumweru yatangaje ko igihugu cye kimaze kubaka urugomero rw’umuriro w’amashanyarazi rwiswe Grand Renaissance ku ruzi rwa Nile.

Iyubakwa ry’uru rugomero ryagumye gukurura amakimbirane ashingiye ku mikoreshereze y’amazi ya Nile hagati y’iki gihugu n’ibihugu bya Sudani na Misiri.

Ministri w’Intebe Abiy Ahmed yatangarije iby’isoza ryimirimo yo kubaka uru rugomero ku rubuga rwa X mu gihe imishyikirano hagati y’ibi bihugu uko ari bitatu ku kibazo cy’ikoreshwa ry’uruzi rwa Nile yasubukuwe taliki 27 z’ukwezi kwa munani.

Abiy Ahmed yavuze ko mu gihe bubakaga uru rugomero bahuye n’ibibakoma mu nkokora inshuro nyinshi rimwe na rimwe bishingiye ku bibazo by’imbere mu gihugu cyangwa ibituruka hanze.

Yavuze ko yizeye ko n’ibitegenijwe gukorwa mu minsi iri imbere bazabigeraho nkuko babiteganyije.

Uru rugomero Etiyopiya ifata nk’ingenzi rwatwaye miliyari 4.2 z’amadolari y’Amerika kugira ngo rwuzure. Kuva mu mwaka wa 2011 rutangira kubakwa, hahise havuka ibibazo hagati ya Etiyopiya na Misiri ihangayikishijwe n’uko amazi y’uruzi rwa Nile ayigeraho yazagabanuka.

Ibiganiro kuri iyi ngingo byasubukuwe hafi imyaka ibiri n’igice ishize bigamije kureba uko ibibazo bihuriweho n’ibi bihugu uko ari bitatu byakemuka.

Forum

XS
SM
MD
LG