Uko wahagera

Abahitanywe n'Umutingito muri Maroke Bararenga 2000


Amarira ni yose mu batakaje ababo bazize umutingito
Amarira ni yose mu batakaje ababo bazize umutingito

Muri Maroke abasizwe iheruheru n’umutingito ukomeye wibasiye icyo gihugu mw’ijoro ryo ku wa gatanu bahangayikishijwe no kutabona amazi n’ibiribwa.

Gushakisha abarokotse hirya no hino mu byaro na byo bikomeje kugorana mu gihe umubare w’abahitanywe n’umutingito wiyongera. Ubu harabarurwa abarenga 2000 kandi uyu mubare ushobora kuzamuka.

Ijoro ryakeye ryabaye irya kabiri abazahajwe n’uyu mutingito bamaze ku gasozi kuva ku wa gatanu.

Abakozi bashinzwe ubutabazi bafite ikibazo cyo kugera mu bice byazahaye kurusha ibindi cyane cyane mu misozi ya Atlas ahasenyutse amazu menshi kandi n’ubusanzwe bikaba byari bigoye kuhagera.

Mu birometero 40 uvuye mu majyepfo y’ahitwa Marrakech, abaturage bahirikaga amabuye bakimba n’amaboko kugira ngo babashe kurokora abatabwe n’inyubako. Abaturage bari muri aka gace bakomeje gutegereza imfashanyo ivuye ahandi mu gihugu. Bamwe bacumbitse mu mahema haze y’ikibuga cy’umupira abandi bari hanze bategereje imfashanyo y’ibanze irimo ibiribwa n’amazi.

Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu iravuga ko abagera ku 2012 bahitanywe n’uyu mushyitsi abandi 2059 bagakomereka. Abagera ku 1404 muri bo bakomeretse bikomeye

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima riravuga ko abantu 300 000 basizwe iheruheru n’uyu mutingito.

Forum

XS
SM
MD
LG