Uko wahagera

Perezida Biden Yaganiye na Minisitiri w'Intebe w'Ubuhinde i New Delhi


Perezida Joe Biden mu Buhinde gukurikira inama ya G20
Perezida Joe Biden mu Buhinde gukurikira inama ya G20

Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Joe Biden, yageze mu Buhindi kwitabira inama y’ibihugu 20 bikize cyane kurusha ibindi kw’isi - G20.

Perezida Biden yageze i New Delhi mu mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, aho yabonanye na ambasaderi w’Amerika mu Buhinde mbere yo kujya mu rugo rwa Minisitiri w’intebe, Narendra Modi aho bagiranye ibiganiro. Biden yari kumwe n’umujyanama we mu by’umutekano w’igihugu, Jake Sullivan. Perezida Biden agiye guhagararira Amerika nk’igihugu gipiganwa n’Ubushinwa n’Uburusiya mu bijyanye n’ubukungu, aho agiye kwifashisha amahirwe afite y’uko abayobozi b’ibi bihugu bibiri batitabiriye iyi nama.

Biden agiye mu Buhinde kwizeza miliyari zigera muri 200 z’amadolari yo kwita kw’ihindagurika ry’ibihe, ibiribwa, ubuzima bw’abaturage n’ibikorwa remezo bikenewe, mu bihugu bitari byatera imbere bihagije, binyuze mu nkunga y’ibigo mpuzamahanga by’imari nka Banki y’isi yose, hakiyongeraho ishoramali rito rya Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Perezida Biden na Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde, Narendra Modi, bagiranye inama y’iminota 52, aho baganiriye ku gikorwa giheruka cy’Ubuhinde cyo kugeza icyogajuru ku kwezi, n’ishoramari ry’iki gihugu mu rwego rwa tekinoloji. Baganiye kandi ku byo gukorera hamwe hagati y’ibihugu bikora ku nyanja y’Ubuhinde na Pasifika, hatangwa icyizere cyo kurushaho gushimangira umubano bavuga ko bavuga ko ushingiye ku “bwizerane n’ubwumvikane hagati y’ibihugu byombi”.

Forum

XS
SM
MD
LG