Uko wahagera

Isirayeli Ishobora Kwirukana Abaturage ba Eritreya Bahungiyeyo


Ministri w'Intebe wa Isirayeli Benjamin Netanyahu yategetse ko Abanyaeritreya bagize uruhare mu mvururu i Tel Aviv bafatirwa ibyemezo
Ministri w'Intebe wa Isirayeli Benjamin Netanyahu yategetse ko Abanyaeritreya bagize uruhare mu mvururu i Tel Aviv bafatirwa ibyemezo

Ministri w’Intebe wa Isirayeli Benjamin Netanyahu, yatagetse ko abimukira bakomoka muri Eritreya bagize uruhare mu myigaragambyo yabereye i Tel Aviv ku cyumweru, basubizwa iwabo byihuse. Ministri w’intebe wa Isirayeli kandi yavuze ko yashyizeho gahunda yo gusubiza abimukira b’Abanyafurika bari muri Isirayeli mu bihugu bakomoka mo.

Ku wa gatandatu abatavuga rumwe na Perezida Isaias Afwerki n’ubutegetsi buriho muri Eritreya, n’ababushyigikiye, bahanganiye mu mvururu zabereye i Tel Aviv. Ubwo bushyamirane bwavutse kuri ambasade ya Eritreya muri Isirayeli ahari habereye igikorwa cyateguwe n’abashyigikiye ubutegetsi bwa Eritreya.

Polisi ya Isirayeli yateye ibisasu bitica ariko bigira urusaku rwinshi n’umucyo ukomeye cyane, mu rwego rwo gutatanya abari bashyamiranye. Ibyo byatumye abarwanaga bibasira abapolisi batangira kubatera amabuye.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko abapolisi 27 bakomerekeye muri izo mvururu bituma batangira kurasa amasasu yica. Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko abagabo bakomeretse mu mutwe no ku maboko bahungiye ku kibuga abana bakiniraho.

Hari Abanyaeritreya bagera ku 20 000 basaba ubuhungiro muri Isirayeli. Abenshi muri bo bageze muri icyo gihugu mu buryo butemewe n’amategeko banyuze ku mupaka w’icyo gihugu na Misiri.

Ibiro bya Netanyahu byatangaje ko ku cyumweru bikoresha inama yihuse yo gusuzuma ingamba zafatwa kugira ngo ikibazo cy’abimukira binjiye muri Isirayeli mu buryo budakurikije amategeko, bakaba bagize uruhare muri izo mvururu cyigweho. Ibyo biro byavuze ko mu bisuzumwa harimo no kureba uko basubizwa mu gihugu cyabo. Abo Banyaeritreya bo baravuga ko basubijwe aho bakomoka, bagirirwa nabi.

Forum

XS
SM
MD
LG