Uko wahagera

Gabon: Igisirikare Cashyize Ali Bongo mu Kiruhuko cy’Izabukuru


Ali Bongo yahoze ari prezida wa Gabon
Ali Bongo yahoze ari prezida wa Gabon

Muri Gabon, Jenerali Brice Oligui Nguema, wari umugaba w’ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu, wagenwe n’abasirikare bahiritse ubutegetsi ngo ayobore igihugu, aratangaza ko uwari perezida Ali Bongo yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Ali Bongo Ondimba kuwa gatatu w’iki cyumweru ryahagurikije imyigaragambyo y’ibyishimo mu baturage hirya no hino mu gihugu.

Jenerali Oligui Nguema aganira n’ikinyamakuru Le Monde, yavuze ko Ali Bongo “yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, kandi afite uburenganzira bwe bwose.”Yagize ati: “Ni umunya Gabon usanzwe, nk’undi wese. Nta burenganzira yari afite bwo gutegeka manda ya gatatu, itegeko nshinga ryarahonyowe, amatora ubwayo ntiyari meza. Rero igisirikare cyafashe umwanzuro wo guhindura ibintu, umwanzuro wo kubahiriza inshingano zacyo.”

Kuva mbere y’iri hirikwa ry’ubutegetsi– ryamaganywe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika ndetse n’Ubufaransa – iki gihugu cyo muri Afurika yo hagati gikize cyane ku bikomoka kuri peteroli, cyari kimaze imyaka 55 gitegekwa n’umuryango wa Bongo. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi ntibahwemye kwamagana imitegekere y’uyu muryango bafataga nk’iy’uruhererekane rwa cyami, mu gihugu aho ruswa yabaye icyorezo.

Umunsi byose byahindukiye watangiranye n’itangazwa mu ijoro ry’intsinzi ya Bwana Bongo mu matora yari yabaye kuwa gatandatu ushize, uza gusozwa n’amatangazo y’abahiritse ubutegetsi kuri televiziyo. Aba batangaje ko bashyizeho ubutegetsi bw’inzibacyuho, batavuze igihe buzamara.

Ku mugoroba wo kuwa gatatu, umukuru w’igihugu mushya, Jenerali Brice Oligui Ngwema, wari umuyobozi w’itsinda rishinzwe kurinda umukuru w’igihugu – umutwe kabuhariwe mu gisirikare cya Gabon– yagizwe ku mugaragaro “perezida w’inzibacyuho”, nyuma yo gutambagizwa n’amagana y’abasirikare bishimira intsinzi.

Abasirikare, bari basubijeho itumanaho rya interineti mu gitondo cyo kuwa gatatu, bategetse ugusubira kumvikana no kugaragara mu gihugu kw’ibitangazamakuru nka Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa-RFI, za televiziyo France 24 na TV5 Monde byari byahagaritswe n’ubutegetsi bwa Bwana Bongo ku mugoroba wo kuwa gatandatu ushize.

Icyakora barekeyeho umukwabu w’amasaha y’akazi wo guhera saa kumi n’ebyizi za mugitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Ibyo bakaba baravuze ko babikoze mu izina ryo kubungabunga ituze n’umutekano. Ikindi kandi, n’imipaka y’igihugu iracyafunze.

Perezida wahiritswe Bwana Ali Bongo w’imyaka 64 y’amavuko, yagaragaye biboneka ko yihebye, muri videwo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, aho yumvikanaga mu rurmi rw’Icyongereza ahamagarira “inshuti ze zose ku isi” “gusakuza”. Icyakora mu murwa mukuru Libreville cyangwa se n’i Port-Gentil, mu murwa mukuru w’ubucuruzi, ho abaturage bari uruvunganzoka mu mihanda bishimira “ibohorwa rya Gabo.”

Mu gace gatuwe cyane muri Libreville ka Plein Ciel, umunyamakuru w’ibiro ntaramakuru by’abafaransa – AFP, yiboneye abantu babarirwa mu ijana ku kiraro, baba abagenda n’amaguru cyangwa abari mu modoka, basakuza ngo “Bongo hanze!” Mu karuru, basuhuzaga ndetse bagakomera amashyi abapolisi bambaye imyambaro yo guhosha imvururu n’amasura yabo ahishe.

I Port-Gentil, umurwa mukuru w’ubucuruzi, mu gace ka Château d'eau, gatuwe cyane kandi kiganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi, abantu babarirwa mu magana bavugije akaruru basakuza ngo “Gabo yabohowe!” Ousmane Manga, umunyamakuru wigenga wavuganye na AFP yavuze ko bamwe babyinanaga n’abapolisi ndetse n’abasirikare bambaye imyambaro y’akazi.

Ali Bongo yari yatorewe kuyobora Gabo muw’2009 nyuma y’urupfu rwa se umubyara Omar Bongo Ondimba, inkingi ya mwamba ya politiki y’Ubufaransa muri Afurika, wari umaze imyaka 41 ategeka iki gihugu.

Abahiritse ubutegetsi batangaje ko “acungiwe iwe, hamwe n’umuryango we ndetse n’abaganga be.” Umwe mu bahungu be, Noureddin Bongo Valentin, yatawe muri yombi ashinjwa “ubugambanyi bwo mu rwego rwo hejuru”.

Yafunganywe n’abandi bayobozi bo muri Perezidansi batandatu b’insoresore, barimo n’uwari umuyobozi w’ibiro bya Bwana Bongo, hamwe n’abayobozi bakuru babiri b’ishyaka PDG rya Bwana Bongo.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse na sosiyete sivile bahoraga bashinja abagize iri tsinda ry’insoresore kuba ari bo bategetsi nyakuri b’igihugu. Ibyo bakabikomora ku kuba Ali Bongo atari agifite imbaraga kubera ibisigisigi by’uguturika kw’imitsi yo mu bwonko yagize muw’2018.

Ku ruhando mpuzamahanga, ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ntibyatinze kugaragaza uko byakiriye iri hirikwa ry’ubutegetsi rindi mu gihugu kibarirwa mu gace k’Afurika gakoresha ururimi rw’igifaransa. LONI ndetse n’ Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika baryamaganye ndetse basaba abasirikare kudahungabanya ubuzima bwa Bwana Bongo n’aba hafi ye.

Ubushinwa bwo bwahamagariye “kwita ku mutekano wa Ali Bongo”, Uburusiya bwo bwagaragaje ko “buhangayikishijwe n’ibyabaye”. Ni mu gihe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zasabye igisirikare cya Gabo “kubungabunga ubutegetsi bwa gisivili”. Ubufaransa – bwahoze bukoloniza Gabo – “bwamaganye ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe n’igisirikare”, cyo kimwe n’Ubudage bwanakomoje “ku kunenga kwemewe ku bijyanye n’umucyo” ku matora yaherukaga kuba. Ubwongereza nabwo bwakoze nk’ibyo, ariko bunemera “impungenge zari zagaragajwe ku matora aheruka.”

Bwana Bongo, yahataniraga manda ya gatatu, yakuwe ku myaka 7 ishyirwa kuri 5, mu matora yabaye kuwa gatandatu ushize. Ni amatora yarimo ibyiciro bitatu, ni ukuvuga itora ry’umukuru w’igihugu, iry’abadepite n’iry’abakuru b’intara n’imijyi.

Kanda munsi wumve inkuru yose mu majwi ya Thémistocles Mutijima.

Abatembagaje Ubutegetsi bwa Ali Bongo Bamurungitse mu Kiruhuko cy’Izabukuru
please wait

No media source currently available

0:00 0:04:37 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG