Uko wahagera

Donald Trump Azatangira Kuburana Tariki ya Kane y’ukwa Gatatu k’Umwaka Utaha


Donald Trump yahoze ari prezida w'Amerika
Donald Trump yahoze ari prezida w'Amerika

Umucamanza wo ku rwego rw’igihugu mu mujyi Washington kuri uyu wa mbere yagennye tariki ya kane y’ukwa gatatu k’umwaka utaha wa 2024 nk’umunsi Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika agomba gutangira ku buranishwa.

Ni ku birego akurikiranweho byo kugerageza kuburizamo ibyavuye mu matora ya 2020 ngo akunde agume ku butegetsi.

Mu kugena iyi tariki ya rumwe mu manza enye zitegereje Bwana Donald Trump, umucamanza Tanya Chutkan yavuze ko rubanda ifite uburenganzira bw’uko iki kibazo gikemuka vuba kandi neza.

Mbere yo kugena iyi tariki, umucamanza yavuze ko Donald Trump agomba guhuza uru rubanza n’ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Umushinjacyaha wihariye Jack Smith yari yasabye ko uru rubanza rwatangira ku itariki ya 2 y’ukwezi kwa Mbere kwa 2024, ni ukuvuga amezi 11 mbere y’umunsi w’itora. Ni mu gihe abunganira Donald Trump bo basabaga umucamanza Chutkan gusubika uru rubanza kugeza mu kwa Kane kwa 2026.

Umucamanza Chutkan yavuze ko “Bwana Trump agomba kubahiriza itariki y’urubanza hatitawe ku ngengabihe ye yo kwiyamamaza.” Yongeraho ko gahunda y’ibikorwa by’uregwa atari yo igomba kugena igihe urubanza rutangirira.

Trump ntiyari mu rukiko kuri uyu wa mbere ubwo iki cyemezo cyafatwaga. Uyu wahoze ategeka Amerika ibirego byose ashinjwa mu manza enye zitandukanye abyita ko bishingiye ku mpamvu za politiki zigamije kumubuza kongera gusubira ku butegetsi.

Mu manza eshatu amaze kwitabamo kuri enye zimutegereje, Trump yavuze ko ari umwere, kandi ategerejwe mu rukiko rwo muri leta ya Georgia mu rubanza rugira kane ku itariki ya gatandatu y’ukwezi gutaha kwa Cyenda, nk’uko byatangajwe n’urukiko kuri uyu wa mbere.

Bwana Trump aherutse kwamagana umucamanza Chutkan, amushinja nta bihamya kubogama.

Abunganira Trump bavugaga ko bakeneye igihe cyo gukusanya ibimenyetso, ariko abashinjacyaha bakavuga ko byinshi muri byo ari ibintu biri ku karubanda, nk’amagambo Trump ubwe yagiye atangaza ndetse n’inyandiko z’inteko nshingamategeko.

Kuri uyu wa mbere ubushinjacyaha bwavuze ko bwamaze gutanga ibimenyetso hafi ya byose muri uru rubanza, bikubiye mu mapaji agera kuri miliyoni 12.8.

Imanza enye ziri imbere ziteje ingorane zikomeye ku ngengabihe ya Donald Trump yo kwiyamamaza mu gihe ahatanira kongera kuyobora Amerika.

Muri Leta ya Georgia, aho Trump ashinjwa uburiganya n’ibindi byaha bifatiye ku kuba yarashatse kuburizamo ugutsindwa kwe mu matora ya 2020 muri iyi leta, umushinjacyaha Fani Willis yari yasabye urukiko kugena tariki ya kane y’ukwa Gatatu umwaka utaha nk’igihe urubanza rwatangirira.

Uwahoze ari Pereza Donald Trump kandi asanzwe yitezwe mu rukiko muri New York ku itariki ya 25 y’ukwa Gatatu kwa 2024, mu rundi rubanza aregwamo ibyaha byo guhisha amafaranga yishyuye mu buryo bunyuranyije n’amategeko umukinnyi wa filimi z’abakuru.

Ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa Gatanu kwa 2024 nabwo Bwana Trump azitaba urukiko muri leta ya Florida ku byaha by’uko yaba yaragumanye binyuranyije n’amategeko inyandiko z’amabanga ya leta nyuma yo kuva ku butegetsi ndetse no kugerageza gutambamira ubutabera.

Forum

XS
SM
MD
LG