Uko wahagera

Polonye n'Ibihugu Bihana Imbibi Bisaba Biyerorusiya Kwirukana Abarwanyi ba Wagner


Bamwe mu barwanyi ba Wagner
Bamwe mu barwanyi ba Wagner

Polonye n’ibihugu byo mu karere kuri uyu wa mbere byasabye Biyerorusiya kwirukana abacancuro b’abarusiya bo mu mutwe Wagner, bacumbitse muri icyo gihugu nyuma y’uko bananiwe guhungabanya ubutegetsi bw’i Moscou.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Polonye, Mariusz Kaminski, yabivuze amaze kugirana inama na bagenzi be ba Lituwaniya, Lativiya na Estoniya.
Kaminski yagize ati: “Twasabye ubuyobozi bwa perezida wa Biyerorusiya, Alexander Lucashenko, guhita birukana Wagner muri Biyerorusiya”.

Polonye yavuze ko abarwanyi ibihumbi ba Wagner bakiri muri Biyerorusiya, igihugu gihana imbibi na Ukraine na Polonye.

Umuyobozi wa Biyerorusiya, Lukashenko, aherutse kuvuga ko ashobora kuzagumisha mu gihugu abarwanyi ba Wagner bagera mu 10.000. Kamisnki yagize ati: “Ibihumbi, bamwe b’abanyarugomo bari muri gereza z’Uburusiya bararekuwe bamaze kwemera kuzajya kurwana muri Ukraine, ubu bacitse intege cyane, kandi bashinjwa ibyaha by’urugomo byibasiye inyoko muntu”.

Ati: “Ni abantu bashobora gukora ikintu icyo ari cyo cyose”. Kaminski yabivuze aburira Biyerorusiya ko Polonye ishobora gufunga imipaka yayo n’icyo gihugu, igihe “hagira ikintu kibi kihakorerwa”.

Polonye yanareze Biyerorusiya n’Uburusiya kurebera urujya n’uruza rw’abimukira binjira mu bihugu byo mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi, hagamijwe guhungabanya akarere.

Nk’uko abarinda imipaka ba Polonye babivuga, kugeza ubu muri uyu mwaka, abimukira 19.000 bagerageje kwinjira muri Polonye bavuye muri Biyerorusiya, ugereranyije na 16.000 bo mu mwaka wose wa 2022.

Forum

XS
SM
MD
LG