Uko wahagera

Rwanda: Venansiya Bamuhaye Imiti ya Sida Kandi ari Muzima


Nirere Venasiya
Nirere Venasiya

Umuryango wa Venansiya Nirere uratabaza umuhisi n’umugenzi ku burwayi bwe bukomoka ku miti abaganga bamuhaye bibeshya ko arwaye SIDA nyuma bikagaragara ko ari muzima. Inkiko zemeje ko ibikoresho bamupimishije bitari byujuje ubuziranenge.

Umukecuru Venansiya Nirere w’imyaka 83 y’amavuko Ijwi ry’Amerika rimusura ryamusanze mu mudugudu wa Murambi, akagari ka Cyanza mu murenge wa Mbuye, i Ruhango mu majyepfo y’u Rwanda. Aha ni ho amara umwanya munini aryamye kubera uburwayi abaganga bemeje ko bukomoka ku gufata imiti ya SIDA nyamara ari muzima.

Umuryango we uvuga ko ku ikubitiro ubwimmvikane na Minisante bwananiranye bahitamo kugana inkiko.

Eric Bagiruwubusa

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:58 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG