Mu nama yawo muri Afurika y'epfo, umuryango BRICS wafashe icyemezo cyo kwakira ibihugu bishya bitandatu. Ibyo ni Misiri, Etiyopiya, Arabiya Sawudite, Emira Zunze Ubumwe z’abarabu, Irani n’Argentine.
Impaka zo kwagura uyu muryango, wari usanzwe ugizwe na Berezile, Uburusiya, Ubuhinde, Ubushinwa, n’Afurika y’epfo, zari kw’isonga y’ibyo inama y’iminsi itatu ibera i Johannesburg muri Afurika y’epfo, yagombaga gusuzuma. Iyo nama irarangira kuri uyu wa kane.
Mu gihe ibihugu byose bigize BRICS byumvikanishije ku mugaragaro ko bishyigikiye ko iri tsinda ryaguka mu bijyanye n’ibihugu binyamuryango, habayemo ukutumvikana hagati y’abayobozi, ku bijyanye n’umubare w’ibihugu byakwakirwa n’uburyo byakwihutishwa.
Forum