Abakuru b’ibihugu bya Brezile, Uburusiya, Ubuhinde, Ubushinwa n’Afurika y’Epfo bigize umuryango BRICS, bahuriye i Johannesburgh muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa kabiri mu nama isuzuma uburyo bwo kwagura uyu muryango. Ni mu gihe bamwe mu banyamuryango batekereza uburyo bwo kureba uko wagira ijambo ku Burayi n’Amerika.
Ibibazo bihangayikishije isi birushaho kwigaragaza kubera intambara ibera muri Ukraine no guhiganwa hagati y’Ubushinwa na Leta zunze ubumwe z’Amerika, byateye umuvuduko w’ubushake bwo kongerera uyu muryango ingufu. Ubu bushake hari igihe budindizwa no kutumvikana hagati y’abanyamuryango no kutagira icyerekezo gihamye.
Afurika y’Epfo kuri uyu wa kabiri yakiriye perezida Xi Jinping w’Ubushinwa mu ruzinduko yahagiriye mbere y’inama ihuza abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango na yo iteganijwe gutangira uyu munsi. Xi Jinping ari ku isonga mu bashaka kwagura uyu muryango.
Perezida Cyril Ramaphosa w’Afurika y’Epfo wamwakiriye, yavuze ibihugu byombi bisangiye ibitekerezo ku byerekeye iyaguka ryawo. Yavuze ko uyu muryango ari umuyoboro mwiza wo kuvugurura imiyobore ku isi, no gushyigikira ubufatanye hagati y’ibihugu ku isi. Xi Jinping we yavuze ko afite icyizere ko iyi nama iri busige umuryango wa BRICS uteye intambwe igaragara mu iterambere ryawo.
Perezida wa Brazil Luiz Inacio Lula da Silva na Ministri w’Intebe w’Ubuhinde Narendra Modi baritabira iyi nama. Perezida Vladimir Putin washyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi ku rwego mpuzamahanga ntabwo ari buze muri Afurika y’Epfo ariko aritabira iyi nama akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga ry’iya kure.
Uretse kongera umubare w’abanyamuryango, guteza imbere uburyo bwo gukoresha amafaranga y’ibihugu byo muri uyu muryango na byo biri ku murongo w’ibyigwa. Gusa abateguye iyi nama baravuga ko igitekerezo cyatanzwe na Brazil muri uyu mwaka cyo gushyiraho ifaranga rimwe muri uyu muryango, kitari ku murongwo w’ibiganirwaho.
Forum