Inzobere mu buvuzi bw’amatungo zivuga ko itungo iryo ariryo ryose, rigomba kwitabwaho, rikagaburirwa, rikavurwa, rigakorerwa isuku n’ibindi. Nyamara, inyamaswa nto zibana n’abantu mu ngo, ntizitabwaho uko bikwiye ku buryo bishobora kugira ingaruka ku buzima bwazo, no ku bw’abantu bari mu rugo.