Bamwe mu Barundi bari baratashye bavuye mu nkambi zitandukanye ziri mu ntara ya Kivu y’epfo bakomeje kugaruka gusaba ubuhungiro muri Kongo kubera ibibazo birimo ubukene bahura nabyo iwabo.
Muri abo Barundi baheruka gutaha, bamwe bari mu nkambi z’agateganyo za Sange, Kavimvira ndetse na Mulongwe. Bavuga ko ibibazo bitandukanye basanga mu Burundi ari byo bituma bongera kugaruka muri Kongo.
Gusa zimwe muri izi mpunzi zihungira muri Kongo muri iki gihe zivuga ko aho zikambitse zugarijwe n’ibibazo by’imibereho mibi ndetse n’uburaro butashemeye.
Ni inkuru ya Vedaste Ngabo ari Uvira
Forum