Uko wahagera

RDC: Inkambi Ituwe n'Imiryango 500 Yahiye Irakongoka Hapfiramo Abantu 8

Umwana uhagaze mu muyonga mu nkambi ya Mushonezo mu burasirazuba bwa Kongo aho umuriro watwitse amazu 400 uhitana abantu 8.

Abantu 8 bapfuye abandi 4 bakomerekera mu nkongi y’umuriro watwitse amazu arenga 400 mu nkambi ya Mushonezo y’abavanywe mu byabo n’imyuzure bari i Kalehe ho mu ntara ya Kivu y’Epfo.

Bamwe mu baturage bavuga ko uwo muriro watewe n’abana bari batetse.

Inkambi ya Mushonezo yari icumbitwemo n’imiryango 500 iri muri metero 50 uvuye ku biro bya Teritware ya Kalehe.

Amazu arenga 400 yari ayigize yubakishije ibyatsi andi make yubakishije za shitingi, yose yahiye arakongoka. Haguyemo abantu umunani abanda bane barakomereka.

Umva inkuru irambuye y'umunyamakuru Vedaste Ngabo uri Uvira

Forum

XS
SM
MD
LG