Uko wahagera

Sobanukirwa n’Inyandiko z’Ibirego 4 Zishinja Trump


Igipande cy’inyandiko y’ibirego muri Leta ya Georgia gishinja uwahoze ari Perezida Donald Trump, mw’ifoto yafashwe tariki 14 z’ukwa 8, 2023
Igipande cy’inyandiko y’ibirego muri Leta ya Georgia gishinja uwahoze ari Perezida Donald Trump, mw’ifoto yafashwe tariki 14 z’ukwa 8, 2023

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ibibazo bye n’ubucamanza biragenda byiyongera.

Kuwa mbere, abashinjacyaha bo muri Leta ya Georgia mu majyepfo ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bashyize ahagaragara inyandiko y’ibirego nshya, ishinja Trump n’abandi bantu 18 mu kugambirira kuburizamo ibyavuye mu matora yo muri 2020 Trump yatsindiwemo na Joe Biden.

Iyi ikaba ari inyandiko y’ibirego ya kane Trump ashyikirijwe mu mezi atagera no kuri atanu – inyandiko z’ibirego ebyiri zo ku rwego rwa Leta yihariye n’izindi ebyiri mu rwego rw’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uwahoze ari perezida ubu akaba ahanganye n’ibirego by’ubushinjacyaha 91, harimo nko gufindafinda inyandiko z’imari i New York n’ibindi nko gushaka kudurumbanya amatora ya perezida yo muri 2020.

Ibyinshi muri ibyo birego bifite ibihano biremereye by’umunyururu biva ku myaka 10 kugeza ku myaka 20 ushinjwa icyaha kiramutse kimuhamye. Trump, ubu ufite imyaka 77, ashobora kumara imyaka ashigaje muri gereza aramutse afashwe na kimwe cyangwa byinshi mu byaha ashinjwa agakatirwa.

Umwe mu barimu b’ishami ry’amategeko rya Kaminuza George Washington, Bwana Jonathan Turley, mu kiganira aherutse kugirana n’Ijwi rya Amerika yareruye aravuga ati: “Ku myaka Trump agezeho, aramutse akatiwe ku cyaha icyaricyo cyose mu byo bamurega, byara ari nko kumukatira burundu”.

REBA INDI NKURU: Inteko y’Abagenzacyaha ya rubanda ya Georgia yasohoye inyandiko y’ibirego ya Trump n’abandi 18 mw’Itohoza ry’Amatora.

Ariko kuba yakatirwa ntaho byanditse. Aramutse anakatiwe, afite kubona imbabazi za perezida cyangwa igifungo cye bakagihinduramo ikindi gihano kidakomeye.

Yahakanye icyaha mu manza 3 za mbere yagiriye i New York, Florida, na Washington, D.C, akaba yarahawe itariki ntarengwa ya 25 z’ukwa 8 kugirango yishyikirize ubutegetsi.

Ibibazo afitanye n’ubutabera ntabwo byagabanije nabusa amahirwe afite kugeza ubu yo kuba ariwe ndangamirwa mw’ishyaka ry’Abarepublikani mu kwiyamamariza ubuperezida. Ariko kuberako afite byibuze imanza ebyiri z’ubushinjacyaha zirekereje umwaka utaha, izo manza z’ubushinjacyaha zishobora gutera agatotsi mu guhatana kwe ku mwanya wa perezida, hakubitiyemo n’induru yo mu binyamakuru.

Dore uko izo nyandiko z’ibirego 4 za Trump zifashe.

Ruswa yo gucecekesha umurega

Uru rubanza rwatangiye mu kwezi kwa gatatu, rwatumye Donald Trump aba umuperezida wa mbere rukumbi mu bahoze bayobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinjwa ibyaha.

Ku itariki 30 z’ukwa gatatu, inteko y’abagenzacyaha ya rubanda y’i Manhattan yasohoye inyandiko y’ibirego imushinja ibyaha 34 bijyanye no gusisibiranya nkana inyandiko z’imari zerekeranye no kwishyura umukinnyi rurangiranwa wa filimi z’abakuru mu w’i 2016.

Mu buryo bw’akataraboneka, Trump yishyiriye ubutegetsi nyuma y’iminsi itanu nuko urukiko rw’i Manhattan rumusomera ibirego ashinjwa.

Abunganira Trump mu mategeko bashatse kuvana urubanza mu rukiko rwa Leta ya New York, ngo barwimurire mu rukiko rwo mu rwego rw’igihugu, bitwaje ko ibyo aregwa mu rubanza byari bijyanye n’imirimo ye nka perezida w’igihugu. Ariko mu kwezi kwa karindwi, umucamanza wo mu rwego rw’igihugu yanze ibisobanuro batanze, bityo urubanza ruguma mu rwego rwa Leta ya New York. Kuburana mu rubanza biteganijwe ku itariki ya 25 z’ukwa gatatu, mu w’i 2024.

Inyandiko z’amabanga

Uru rubanza, rwatangijwe n’umushinjacyaha wihariye Jack Smith, rwabaye urwa mbere mu mateka mu rwego rw’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika perezida uriho cyangwa wabyigeze aregwa mu rukiko.

Uru rubanza rwaje rukurikira amezi y’itohoza Bwana Smith yakoze ku mikorere ya Trump mu kubungabunga amabanga y’igihugu nyuma y’aho aviriye ku buperezida mu kwezi kwa mbere mu w’i 2021.

Ishyinguranyandiko—Iyi shusho yari mu mpapuro zatanzwe mu rukiko na Ministeri y’Ubutabera ku itariki 30 z’ukwa 8, 2022; ikaba yaragoragojweho gato na nyirukuyimurika, yerekana impapuro zafatiwe mu gikingi cya Trump cya Mar-a-Lago mu gihe FBI yarimo kuhasaka ku itariki ya 8 z’ukwa munani.
Ishyinguranyandiko—Iyi shusho yari mu mpapuro zatanzwe mu rukiko na Ministeri y’Ubutabera ku itariki 30 z’ukwa 8, 2022; ikaba yaragoragojweho gato na nyirukuyimurika, yerekana impapuro zafatiwe mu gikingi cya Trump cya Mar-a-Lago mu gihe FBI yarimo kuhasaka ku itariki ya 8 z’ukwa munani.

Ku itariki ya 8 z’ukwa gatandatu, Inteko y’abagenzacyaha ya rubanda mu mujyi wa Miami muri Leta ya Florida yasohoye inyandiko y’ibirego 37 Trump ashinjwa. Ibyo birimo 31 byo kuba yaragumanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko impapuro zijyanye n’umutekano w’igihugu , n’ikindi kirego kimwe cyo kuba yaracuze umugambi wo gutambamira ubucamanza. Umukozi ushinzwe gufasha Trump mu bintu bwite bitandukanye, Bwana Walt Nauta, nawe yarashinjwe. Trump yasomewe ibirego ashinjwa ku itariki ya 13 z’ukwezi kwa gatandatu.

Mu mpera z’ukwezi kwa karindwi, abashinjacyaha bashyize hagaragara ibindi birego bitatu, bongeraho n’undi muntu ushinjwa hamwe na Trump – uwo akaba ari umukozi ushinzwe gusanasana igikingi cya Mar-a-Lago Bwana Carlos De Oliveira.

Bimwe mu birego bishyashya harimo kuba Trump n’abo bakozi be babiri baregwa kwinginga undi mukozi ngo “asibe amashusho ya videwo yo kuri za kamera z’umutekano w’igikingi cya Mar-a-Lago kugirango zitazahabwa abashinjacyaha ba rubanda bo mu rwego rw’igihugu.”

Trump yahakanye ibyo birego bishyashya. Urubanza rujyana n’ibyo birego biteganijwe ko ruzatangira ku itariki 20 z’ukwa gatanu 2024, i Fort Pierce, muri Leta ya Florida.

Itariki y’urwo rubanza, yashyizweho na Perezida w’urwo rukiko, Aileen Cannon, yabaye imberabyombi hagati y’icyifuzo cy’ubushinjacyaha bwashakaga ko biba mbere y’ukwa 12, n’icyifuzo cya Trump cyo gusubika urubanza kugeza nyuma y’amatora ya perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Amatora ya 2020

Uru ni urubanza abantu benshi bemezako ari rwo rw’ingenzi kuri Trump, akaba ari inyandiko y’ibirego yo mu rwego rw’igihugu ishinja Trump kuba yaragambiriye kuburizamo imyanzuro y’amatora ya Perezida yo mu w’i 2020.

Kw’itariki ya mbere y’ukwa 8, Bwana Smith yasohoye inyandiko y’ibirego irimo ibyaha bine Bwana Trump aregwa. Harimo bitatu bijyanye no kuba Trump yaracuze umugambi, ikindi kimwe cyerekeye gutambamira ubutabera muri ayo matora.

Iyi nyandiko y’ikirego yaje ikurikira itohoza rukusanya rya Ministeri y’Ubutabera ku myigaragambyo yarimo urugomo rukaze yo ku itariki ya 6 z’ukwa mbere, 2021 ku ngoro y’Inteko shingamategeko y’Amerika – US Capitol, yakozwe n’uruvunganzoka rw’abashyigikiye Trump.

Ku itariki ya 3 z’ukwa munani, uwahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yitabye urukiko rwo mu rwego rw’igihugu muri Washington, D.C, nuko umucamanza aha ubushinjacyaha icyumweru kimwe kugirango bube bwatanze itariki urubanza ruzatangiriraho. Nyuma yaho, abashinjacyaha batanze itariki ya 2 y’ukwezi kwa mbere 2024 ngo abe ariyo tariki urubanza rwa Trump rwatangiriraho.

Mu cyumweru gishize, umucamanza wo mu rwego rw’igihugu ugenzura uru rubanza, Tanya Chutkan, yatanze amabwiriza arengera umutekano abuza Trump kugira icyo avugira mu ruhame ku byerekeye ingingo z’ibanga zikubiye mu mpampuro zahawe abashinzwe ku muhagararira. Uwo mucamanza yashyizeho itariki ya 28 z’ukwa munani ngo abe aribwo haba inama yo kwemeza itariki urubanza ruzaberaho.

Trump yarijujuse ngo ntabwo ashobora kubona ubutabera nyakuri mu mujyi wa Washington, ngo kuberako umujyi ubogamiye ku bademokarate. Ubwo umucamanza azakemura ubusabe bwo guhindura aho urubanza rwabera, uretseko nta cyemeza ko icyo cyifuzo kizemerwa.

Kwivanga mu matora yo muri Leta ya Georgia

Ibirego bijyanye n’uru rubanza byatangajwe kuwa mbere, bikaba bije bisoza itohoza ry’umwaka ryakozwe n’Umushinjacyaha w’Intara ya Fulton County, Fani Willis, ku byerekeye amageza ya Trump n’inkoramutima ze mu gushaka guhindura ibyavuye mu matora ya Leta ya Georgia mu w’i 2020.

Icyakomye imbarutso y’iryo tohoza, ni inkuru abantu bose barahirira yabaye kw’itariki ya 2 y’ukwa mbere 2021, ikaba ari ikiganiro kuri telefone Trump yagiranye n’Umunyamabanga wa Leta ya Georgia Bwana Brad Raffensperger amusaba kumufasha “kubona” amajwi akeneye kugirango atsindire iyo Leta.

Ifoto y’Inyandiko y’ibirego yo muri Leta ya Georgia ishinja uwahoze ari Perezida Donald Trump, yafashwe kw’itariki ya 14 z’ukwa munani , 2023.
Ifoto y’Inyandiko y’ibirego yo muri Leta ya Georgia ishinja uwahoze ari Perezida Donald Trump, yafashwe kw’itariki ya 14 z’ukwa munani , 2023.

Ariko itohoza ryarakomeje, risuzuma n’ukuntu abashyigikiye Trump ngo bakoze amalisiti y’amahimbano y’abantu bahitamo Perezida, bagatanga ibirego bidafite ishingiro bijyanye no kwiba amajwi imbere y’inzego z’amategeko za Leta ya Georgia, bagatoteza abakozi b’ibiro by’amatora, ndetse ngo bakaniba amabanga yerekeye ibikoresho by’ibarura ry’amajwi.

Iyi nyandiko y’ibirego 41 itandukanye n’izindi nyandiko z’ibirego eshatu, kuberako yo itanga amazina y’abandi bantu 19 baregwa hamwe na Trump, harimo uwahoze ari umukuru w’abakozi mu biro bya Perezida Bwana Mark Meadows, ababuranira Trump aribo Rudy Giuliani na John Eastman, n’abandi 30 badashinjwa icyaha ariko nabo bari muri uwo mugambi.

Inyandiko y’ibirego isaga impapuro 97, ikaba ishinja iryo tsinda icyaha cyo kurema “umutwe w’abagizi ba nabi” ugamije kugumisha Trump ku butegetsi.

Trump ashinjwa ibirego 13. Nubwo abaregwa bose badashinjwa ibyaha bimwe, hari itegeko ryo muri Leta ya Georgia bose bashinjwa kuba barishe, tegeko ribuza gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi ushingiye ku mahugu na ruswa, rizwi mu magambo ahinnye ya RICO.

Icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi ushingiye ku mahugu kiramutse kibahamye, Trump n’abo baregwa hamwe bakatirwa igifungo cy’imyaka 20 muri gereza.

Umushinjacyaha Willis kuwa mbere yavuzeko azagerageza kuburanisha abashinjwa uko ari 19 icyarimwe.

Ingaruka mu guhatanira kwiyamamariza ubuperezida

Nubwo ikizava muri ibyo birego byose kugeza ubu kitazwi neza, inzobere mu by’amategeko zemeza ko nubwo Trump yakatirwa bitamubuza kwiyamamariza ubuperezida.

Itegeko-nshinga rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rivuga ko hari ingingo eshatu z’ibanze uwiyamamariza kuba perezida agomba kuba yujuje: kuba ari umuturage kavukire wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika; kuba yujuje byibuze imyaka 35 y’amavuko; no kuba amaze byibura imyaka 14 atuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ariko Itegeko-nshinga ntacyo rivuga ku byaha bishobora kuba bikubiye mu madosiye y’ushaka kwiyamamaza cyangwa ibyiru ashobora kuba yarakatiwe.

Ni ukuvuga ko Trump ashobora kwiyamamariza kuba perezida kabone n’iyo yaba yarakatiwe cyangwa se ari muri gereza, nk’uko byigeze kuba k’uwitwa Eugene V. Debs, umukandida w’Ishyaka rya Gisosiyalisiti muri Amerika. Hashize imyaka irenga ijana.

Forum

XS
SM
MD
LG