Uko wahagera

Ibiciro By'Ubwishingizi Ku Binyabiziga Bikomeje Kuba Ingorabahizi Mu Rwanda


Abamotari mu mujyi wa Kigali
Abamotari mu mujyi wa Kigali

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Rwanda ntibavuga rumwe n’inzego zishinzwe kubamenyera ubwishingizi bw’ibinyabiziga byabo. Bamwe barasanga kubazamurira ibiciro bishingiye ku mpanuka nyinshi za moto ari ugushaka kubarira amafaranga bakorera.

Umunsi ku wundi cyane mu ruhame bahuye n’abategetsi b’inzego zitandukanye abatwara abagenzi kuri moto ntibabura kuzamura ibibazo by’uruhuri byugarije uyu mwuga utunze abatari bake.

Ikiri ku isonga muri ibyo bibazo ni ikijyanye n’ubwishingizi bw’ibinyabiziga byabo. Benshi mu bahuriye muri uyu mwuga bakunze kukibona nk’ihurizo rikomeye ku iterambere muri uyu murimo.

Bwana Shimiti Nyarwaya ni umumotari ukorera uyu murimo mu mujyi wa Kigali. Mu kiganiro cyabahuje n’inzego zitandukanye zirimo iza polisi bavugana ku buryo bwo kunoza uyu murimo, yibukije ko bahora babaza ariko amaso agahera mu kirere.

Imwe mu mpamvu ikomeza kumvikana mu bategetsi basobanura impamvu zo gukomeza kongera ikiguzi cy’ubwishingizi bwa moto hirya no hino mu gihugu, bazishingira ku kuba ari zo batunga gatoki kuba nyirabayaza w’impanuka mu mihanda.

Kuri iyi nshuro, umuyobozi w'agateganyo w’ikigo cy’igihugu cy’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA, Bwana Patrick Emile Baganizi, yabasezeranyije ko bari kukiganiraho n’izindi nzego bireba. Gusa ntiyabuze kubibutsa impamvu ubwishingizi bukomeza gutumbagira ku binyabiziga byabo.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda John Bosco Kabera yabwiye Ijwi ry’Amerika ko mu isesengura bakora baje gusanga mu mpanuka zibera mu muhanda , moto ziza imbere ku mubare wo hejuru.

Umuyobozi mukuru wa polisi wungirije Vincent Sano akomeza gusaba abamotari kubahiriza amategeko n’amabwiriza abagenga mu muhanda bitaba ibyo bagakomeza guhura n’urukuta rw’amategeko. Naho ku bireba ubwishingizi.

Ubwishingizi bwa moto mu Rwanda.mp3
please wait

No media source currently available

0:00 0:04:59 0:00

Imibare iheruka y’ihuriro ry’abamotari mu Rwanda igaragaza ko bose hamwe babarirwa mu 45,000. Kigali yonyine ikoreramo ababarirwa mu 20,000.

Polisi ikavuga ko byibura hagati y’impanuka 10 na 15 ziba buri munsi zakozwe na moto. Ariko abamotari bo bakavuga ko kuzamura ubwishingizi bitaba umuti wo kugabanya izo mpanuka ahubwo kuri bo ni ugushaka gukomeza kubakorera icyo bita “Kubanyunyuza”.

Uyu mwuga ubutegetsi buvuga ko uri mu myuga itunze abatari bake kandi utanga isura nziza ku gihugu. Bugakomeza busaba abawurimo kuwunoza uko bikwiye. Gusa abakora uyu mwuga bakavuga ko uko iminsi ishira ariko barushaho kwisanga ahabi.

Kugeza ubu moto ishobora kwishyuzwa amafaranga ari hejuru y’180000 mu gihe umuntu utunze imodoka yoroheje isanzwe idakora ubucuruzi yakwishyura mu mafaranga abarirwa mu 135000. Byose ariko binashingira ku mwaka ikinyabigiza kiba cyarakorewe.

Forum

XS
SM
MD
LG