Uko wahagera

Tuniziya Ihangayikishijwe n'Ikibazo c'Abimukira


Abimukira bava mu karere ka Afrika yo musi y'ubugararwa bwa Sahara ku nkengera z'amazi ya Tuniziya
Abimukira bava mu karere ka Afrika yo musi y'ubugararwa bwa Sahara ku nkengera z'amazi ya Tuniziya

Tuniziya imaze iminsi ihanganye n’ikibazo cy’abimukira bakomoka mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Muri iyi minsi ishize, iki gihugu cyatangiye kwirukana abimukira ku butaka bwacyo. Kuri Tuniziya, ibi byashoboraga kumvikana nk’aho ari uburyo bwo gukemura ikibazo. Nyamara byaramaganywe bifatwa ahubwo nko kudaha ikiremwamuntu uburenganzira.

Nyuma y’iminsi myinshi abimukira bagaragara mu butayu, hafi y’umupaka wa Libiya, amashusho yerekanye ubuzima bukakaye barimo. Aho bari bari, ntibashoboraga gusubira muri Tuniziya. Kwinjira muri Libiya nabyo ntibyashobokaga, ndetse no gusubira mu bihugu bakomokamo nabyo ni uko. Ahubwo ubuzima burabacika, abenshi bakarangiriza urugendo rwabo mu butayu, bagapfa.

Amashusho yasohowe na ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu yo muri Tuniziya ejo kuwa kane, yerekanye abashinzwe umutekano b’ahitwa Ras Jedir bavana abimukira ku mupaka Tuniziya ihana na Libiya babajyana mu bigo babafashirizamo biri ahitwa Tataouine na Médénine.

Ibi bihugu byombi byemeranijwe kubafasha. Umubare w’abimukira bari mu kaga uragera hafi kuri 300. Muri bo, Tuniziya yemeye gufasha abagabo 76, abagore 42 n’abana 8, abandi bagafatwa na Libiya. Iki cyemezo cy’uko ibihugu byombi bifatanya mu gufasha aba bimukira cyatangajwe na ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Libiya Imed Trabelsi mu rwego rwo kugirango barangize iki kibazo gihangayikishije ibihugu byombi, kidasize n’abimukira ubwabo.

Itangazo ryasohotse ejo kuwa kane riravuga ko nta mwimukira n’umwe ukiri hafi y’umupaka ku buryo butemewe n’amategeko nyuma y’amasezerano yakozwe hagati y’ibihugu byombi. Umutekano wo ku mupaka w’ibi bihugu byombi wakajijwe.

Forum

XS
SM
MD
LG