Uko wahagera

Amnesty International Yatangaje ko Muri Sudani Hakozwe Ibyaha by'Intambara


Umujyi wa Khartoum wibasiwe n'intambara hagati ya leta n'abayirwanya
Umujyi wa Khartoum wibasiwe n'intambara hagati ya leta n'abayirwanya

Umuryango urengera uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, uvuga ko impande zishyamiranye muri Sudani zirimo gukora ibyaha byo mu ntambara mu gihe igihugu cyogogojwe n’urugomo rumaze amezi arenga atatu.

Uyu muryango wakusanyije ibimenyetso by’ibitero byakorewe abasivili bigambiriwe, urugomo rushingiye ku gitsina n’ibindi bikorwa bigize ibyaha by’intambara. Mu ntara ya Darfur, Amnesty ivuga ko imiryango imwe yibasiwe biturutse ku bwoko bwabo, bituma ibihumbi amagana bahungira muri Cadi.

Umuryango Amnesty International uraburira ko imirwano muri Sudani n’ihohoterwa rikorerwa inzirakarengane z’abaturage, birimo kugera ku rugero rw’ibyaha by’intambara.

Sarah Jakcson yungirije umuyobozi w’akarere k’uburasirazuba bw’Afurika y’uburasirazuba, ihembe ry’Afurika n’akarere k’ibiyaga bigari.

Avuga ko Raporo y’umuryango Amnesty International itangajwe uyu munsi, yiswe “Death Came To Our Home” bivuze urupfu rwaje mu ngo zacu”, ireba ibyaha byo mu ntambara n’ubuzahare bw’abasivili mu bibera muri Sudani. Iyo raporo yanasuzumye uburyo abasivili bibasiwe byagambiriwe kimwe n’abasivili bagoswe n’imirano. Inagaragaza urugomo rushingiye ku gitsina. Akomeza avuga ko iyi raporo igaragaza uburemere bw’ibyaha by’intambara birimo gukorwa na rapid support forces n’ingabo za Sudani mu bushyambirane, aharimo kuboneka amakuru y’abapfuye n’ibyasenyutse.

Ubushyamirane bwahitanye abantu ibihumbi kandi bwakuye mu byabo miliyoni enye, ubu babayeho ubuzima gugoye cyane nk’uko uwo muryango ubivuga.

Mw’iperereza ryawo, wavuganye n’abanyasudani byibura 180 imbere mu gihugu no hanze yacyo, kugirango ushyire ahagaragara ingaruka z’ibitero ku basivili, ku bikorwa remezo byagombye gufasha ikiremwa muntu n’urugomo rushingiye ku gitsina rukorerwa abagore n’abakobwa. ((VOA News))

Forum

XS
SM
MD
LG