Uko wahagera

Amerika Yasabye Igisirikare cya Nijeri Kurekura Perezida Mohamed Bazoum


Perezida Joe Biden
Perezida Joe Biden

Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden, kuri uyu wa kane yahamagariye abafunze Perezida wa Nijeri, Mohamed Bazoum guhita bamurekura.

Bazoum yakuwe ku butegetsi na kudeta ya gisilikare mu cyumweru gishize. Perezida Biden yabisabye mu gihe abakoru b’ingabo bo mu muryango w’ubukungu bw’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika, CEDEAO, bari hafi gusoza umunsi wa kabiri w’ibiganiro kuri iki kibazo, mu gihugu gituranyi cya Nijeriya.

CEDEAO yashyizeho italiki ntarengwa yo ku cyumweru ngo Bazoum azabe yasubiye ku butegetsi. Bitabaye ibyo, izareba uko hakoreshwa imbaraga.

Ibihugu bigize umuryango wa CEDEAO, byashyiriyeho ibihano igihugu cya Nijeri. Harimo gufungira umuriro w’amashanyarazi iki gihugu gikennye gituwe na miliyoni 25 z’abantu. Gikura hanze umuriro w’amashanyarazi hafi ya wose gikoresha.

Abayobozi ba gisilikare bafungiye Bazoum iwe mu rugo kw’italiki ya 26 y’ukwezi gushize kwa karindwi, bashyiraho umukuru w’abarinda perezida nk’umuyobozi w’igihugu mushya, kuwa mbere.

Abayoboye kudeta, bavuga ko ibyo bakoze biri mu rwego rwo gutanga igisubizo ku byo basobanura nk’ibibazo by’umutekano bigenda birushaho kuba nabi no kuba guverinema ntacyo ikora ku bajihadist. ((VOA News))

Forum

XS
SM
MD
LG