Uko wahagera

Imirwano Hagati y'Ingabo za Etiyopiya n'Abarwanyi Bo Mu Bwoko Bwa Amhara


Etiyopiya yari imaze iminsi mu gahenge k'intambara
Etiyopiya yari imaze iminsi mu gahenge k'intambara

Ingabo za Etiyopiya zasakiranye n’abarwanyi bo mu bwoko bwa Amhara, hakomerekeramo abantu 10. Abahatuye bavuze ko byazamuye umwuka mubi hagati y’impande ebyiri zahoze ari incuti.

Fano, umutwe umaze igihe urwana udafite ubuyobozi buzwi, washyigikiye ingabo z’igihugu cya Etiyopiya mu ntambara yamaze imyaka ibiri mu ntara ya Tigreya baturanye.

Iyo ntambara yarangiye mu kwezi kwa 11. Ariko umubano wajemo igitotsi biturutse ku cyo bamwe mu karere bavuga ko guverinema y’igihugu ititaye mu mutekano w’intara y’Amhara.

Abarwanyi ba Fano n’ingabo za Etiyopiya, basakiraniye rero hafi ya Debre Tabor kuwa kabiri no kuri uyu wa gatatu.

Umuganga ku bitaro byo muri uwo mujyi hamwe n’umwofisiye mu gipolisi babibwiye ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza, Reuters. Bombi basabye ko amazina yabo adatangazwa ku mpamvu z’umutekano.

Uwo muganga yavuze ko ibitaro byakiriye abantu batatu bakomeretse bikomeye n’abandi 10 bafite ibikomere byoroheje harimo n’iby’amasasu mato n’ibyaturutse ku ntwaro zikomeye. Yongeyeho ko iyo mirwano yakomeje uyu munsi kuwa gatatu mu nkengero z’umujyi.

Habaye n’imirwano hanze y’umujyi wa Kobo mu gitondo cy’ejo kuwa kabiri. Cyakora abahatuye bavuze ko hari umutuzo kuri uyu wa gatatu.

Umuvugizi w’ingabo za guverinema ya Etiyopiya n’ubuyobozi bw’intara y’Amhara ntacyo basubije ubwo bari babisabwe uyu munsi kuwa gatatu.

Hari amakuru yo mu rwego rwa dipolomasi, avuga ko imirwano yadutse mu minsi myinshi ishize, ubwo ingabo z’igihugu zatangizaga operasiyo zo gukura abarwanyi ba Fano i Kobo no mu tundi turere.

Forum

XS
SM
MD
LG