Uko wahagera

Ubufaransa Bwavuze ko Butazihanganira Uzabangamira Inyungu Zabwo muri Nijeri


Perezida Emmanuel Macron w'Ubufaransa
Perezida Emmanuel Macron w'Ubufaransa

Leta y’Ubufaransa kuri iki cyumweru yatangaje ko itazihanganira ikintu cyose kizabangamira abaturage b’abwo cyangwa inyungu zabwo muri

Ibyo Ubufaransa bwabitangake mu gihe hanze y’Ambasade yabwo i Niamey mu murwa mukuru wa Nijeri hari uruhuri rw’abigaragambya bashyigikiye ubutegetsi bwa gisirikare bwagiyeho.

Ibiro bya Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa byatangaje ko azahangana n’ikintu icyo ari cyo cyose kizakora mu jisho Ubufaransa n’inyungu zabwo. Mu buryo butaziguye itangazo ryavuye mu biro bye ryavuze ko Ubufaransa buzahangana n’uzagaba igitero ku badiplomate babwo, ingabo zabwo cyangwa ibikorwa by’ubucuruzi by’Abafaransa muri Nijeri.

Iryo tangazo rivuga ko mu masaha make ashize Perezida Macron yavuganye na Mohamed Bazoum wahiritswe ku butegetsi ndetse na Mahamadou Issoufou na we wigeze kuba perezida wa Nijeri.

Rivuga ko bombi bamaganye ihirikwa ry’ubutegetsi bagasaba ko habaho ituze mu gihugu.

Ku wa gatandatu Ubufaransa bwatangaje ko bucanye umubano na Nijeri busaba ko Muhamed Bazoum yasubizwa ku butegetsi. Nijeri n’Ubufaransa bisanzwe bifitanye ubufatanye mu byerekeye umutekano. Nijeri kandi ifitanye umubano nk’uyu na Leta zunze ubumwe z’Amerika zakoresheje ubutaka bwayo mu guhangana n’intagondwa za Kiyisilamu mu karere k’uburengerazuba bw’Afurika n’Afurika yo hagati ndetse n’akarere ka Sahel muri rusange.

Forum

XS
SM
MD
LG