Uko wahagera

Mu Bugiliki Inkongi y'Umuriro ku Kirwa cya Rhodes Yanze Gucogora


A Canadair firefighting plane sprays water during a fire in Dervenochoria, north-west of Athens, on July 19, 2023.
A Canadair firefighting plane sprays water during a fire in Dervenochoria, north-west of Athens, on July 19, 2023.

Mu Bugiliki abakora ubutabazi bashoboye guhungisha abantu 19 000 bari bibasiwe n’inkongi y’umuriro, imaze iminsi itandatu yadutse mu bice bitatu bitandukanye by’igihugu. Ibyo byatangajwe n’inzego z’ubutegetsi muri icyo gihugu.

Ministeri ishinze ihindagurika ry’ibihe no gutabara abaturage yavuze ko kugeza ubu uyu ari wo mubare munini w’abaturage bahungishijwe umuriro muri iki gihugu.

Polisi yavuze ko abagera ku 16 000 bahungishijwe bakoresheje indege naho abandi 3000 bagahungishwa banyuze mu mato.

Bose uko bari bakuwe mu mu byaro 12 no mu mahoteli atandukanye, nta wari ufite ubushye buturutse kuri uwo muriro. Batandatu muri bo, babanje kujyanwa mu bitaro bafite ikibazo cyo guhumeka nyuma baza gusezererwa.

Kuri iki cyumweru abatagetsi batangaje ko abakozi 266 bazimya umuriro n’imodoka zifashishwa mu kuwuzimya zigera kuri 49 bari basanzwe bahanganye n’iyo nkongi, bunganiwe n’indege za kajugujugu zikoreshwa mu kuzimya umuriro.

Indege 7 muri zo ni iz’Ubugiliki, 2 ni izo muri Turukiya n’indi yo muri Korwasi. Bitegerejwe ko uyu munsi izindi modoka 15 zizimya umuriro ziri bwiyongere ku zari zisanzwe.

Mu karere k’imisozi ka Rhodes aho uyu muriro wiganje abawuzimya bahanganye no kuwukumira ngo utagera mu ishyamba ry’inzitane riri hafi aho. Nubwo umuyaga wagabanutse, buri kanya urahindura icyerekezo kandi ubushyuhe bwazamutse kugeza kuri 38 C (100F)

Forum

XS
SM
MD
LG