Uko wahagera

Isirayeli: Ministri w'Intebe Bamushyizemo Akuma Kunganira Umutima


Ministri w'intebe wa Isirayeli Benjamin Netanyahu
Ministri w'intebe wa Isirayeli Benjamin Netanyahu

Abaganga bo muri Isirayeli batangaje ko bashoboye gushyira akuma kunganira imikorere y’umutima muri Ministri w’intebe wa Isirayeli, Benjamin Netanyahu, kuri iki cyumweru.

Bitegenijwe ko ashobora kuva mu bitaro uyu munsi. Netanyahu ufite imyaka 73 y’amavuko yagize ikibazo cy’ubuke bw’amazi mu mubiri we mu cyumweru gisize bituma bamushyiramo icyuma gikurikiranira hafi imikorere y’umutima we.

Ibibazo bireba ubuzima bwe bije mu gihe Isirayeli ishobora kubamo imyigaragambyo ikomeye kubera gahunda ya leta yo kuvugurura inzego z’ubutabera muri icyo gihugu

Biteganijwe ko kuri uyu wa mbere ari bwo bari butore bwa nyuma ku byerekeye ivugururwa ry’izi nzego.

Netanyahu naba yasezerewe mu bitaro, birashoboka ko yakwitabira amatora yo kuwa mbere. Inama y’abaministri yari iteganyijwe ku cyumweru yasubitswe.

Ivugururwa ry’inzego z'ubutabera rigomba gutorerwa, harimo kugabanya ububasha bw’Urukiko rw’Ikirenga.

Iki gitekerezo cyateye kutumvikana hagati y’abaturage ba Isirayeli, kinatera impungenge ibihugu by’inshuti zayo.

Forum

XS
SM
MD
LG