Uko wahagera

Abasenateri b'u Rwanda n'Uburundi Bahuriye mu Biganiro i Kigali


Madamu Denise Ndadaye, visi Perezida wa Mbere wa Sena y’Uburundi ari kumwe na Bwana Faransisiko Saveri Kalinda perezida wa Sena y'u Rwanda
Madamu Denise Ndadaye, visi Perezida wa Mbere wa Sena y’Uburundi ari kumwe na Bwana Faransisiko Saveri Kalinda perezida wa Sena y'u Rwanda

Itsinda ry’abagize inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena mu gihugu cy’Uburundi, kuri uyu wa Gatatu ryahuye n’abagararariye umutwe wa Sena mu Rwanda. Abagize imitwe y’ibihugu byombi bahuriye i Kigali mu Rwanda bagirana ibiganiro bigamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Bwari ubwa mbere abagize imitwe ya Sena y’ibihugu. Yombi baganira ku ngingo y’umubano hagati y’ihugu byombi wari umaze imyaka itari mike urimo igitotsi.

Aba bahagarariye umutwe wa Sena ku bihugu byombi u Rwanda n’Uburundi bahuriye mu biro bya Perezida wa Sena y’u Rwanda. Babanje mu biganiro byabereye mu muhezo nyuma baza kugira icyo bavungurira ku itangazamakuru kuri ibyo biganiro byabahuje.

Ku ruhande rw’igihugu cy’Uburundi itsinda ryari riyobowe na M. Ari kumwe n’itsinda ayoboye, uyu yadutangarije ko ku busanzwe baje baherekeje Umugore wa Perezida Evariste Ndayishimiye ari we Madamu Angeline Ndayishimiye mu nama bajemo “Women Deliver 2023” yiga ku ruhare rw’umugore mu iterambere.

Yashimye uburyo u Rwanda rwabakiriye. Yabwiye itangazamakuru ko bagiranye n’abahagarariye sena y’u Rwanda ibiganiro bigamije gutsimbataza imigenderanire ku bihugu byombi, kandi ko ibyo biganiro byabaye nta makemwa.

Ku ruhande rw’abahagarariye Sena y’u Rwanda na bo bashimye umwuka ibiganiro bagiranye na bagenzi babo b’igihugu cy’Uburundi byabayemo. Bwana Faransisiko Saveri Kalinda perezida wa Sena, yabwiye abanyamakuru ko nk’imitwe ya sena ku bihugu byombi bagiye gushimangira imigenderanire bakita ku bibazo bireba abaturage b’ibihugu byombi.

Umukuru w’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe wa sena, yanatubwiye ko ku mitwe y’ibihugu byombi hazabaho amasezerano y’imikorere n’imikoranire mu nzego zitandukanye bigizwemo uruhare n’intumwa za rubanda.

Mu zindi ngingo abagize inteko z’ibihugu byombi baganiriyeho nk’uko babibwiye itangazamakuru, harimo imikino izahuza abagize inteko ishinga amategeko mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba EALA, izabera i Kigali mu mpera z’uyu mwaka.

Bwana Kalinda yatubwiye ko Uburundi bwatumiwe muri uwo mukino mu mugambi wo kurushaho gutsimbataza imigenderanire.

Imyaka igera mu munani yari hafi kwihirika impande zombi zidahura kubera icyuka kibi cyari hagati y’ibihugu byombi. Byose byari bishingiye ku bibazo bya politiki byadutse mu gihugu cy’Uburundi mu 2015. Ni umwuka wabaye mubi kugeza aho ibikorwa by’imigenderanire n’ubuhahirane byazambye.

Mu mwaka ushize wa 2022 ni bwo imipaka ku bihugu byombi yafunguwe.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:13 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG