Ministri w’intebe wa Isirayeli, Benjamin Netanyahu yavuye mu bitaro kuri iki cyumweru nyuma y’uko bamushyiramo icyuma kigenzura imikorere y’umutima we.
Ibitaro yavurirwagamo bya Sheba Medical Center biri ahitwa Ramat byatangaje ko ibipimo by’umubiri we byose bimeze neza, harimo n’ibyimikorere y’umutima we.
Ibyo bitaro byavuze ko icyuma gipima imikorere y’umutima bakimushyizemo mu rwego rwo kugirango itsinda ry’abaganga bamuvura rishobore gukurikiranira hafi uko umutima we ukora.
Uyu mugabo w’imyaka 73 y’amavuko yagannye ibitaro bya Sheba Medical Center ejo ku wa gatandatu nyuma y'ibyaje kugaragara nk’ikibazo cy’ubuke bw’amazi mu mubiri we.
Ku munsi w’ejo, ministri w’intebe Netanyahu yasohoye videwo avuga ko yumva ameze neza, asaba bantu kwirinda kuguma ku zuba no kunywa amazi menshi.
Netanyahu yari mu kiruhuko ku nyanja y’igalilaya hari ubushyuhe bwa bugera kuri 38 Celsius cyangwa 100.4 Fahrenheit.
Mbere y’uko ajyanwa mu bitaro byari byavuzwe ko yagize ikibazo cyo kuzengerezwa nyuma yo kumara amasaha ari hanze ku zuba ryinshi.
Forum