Imiryango 20 y’abanyagambiya yapfushije abana nyuma yo kunywa umuti w’inkorora wakorewe mu Buhinde.
Aba babyeyi bavuga ko bazajyana guverinema mu rukiko muri uku kwezi kwa karindwi bayishinja uburangare mu bijyanye no gutumiza imiti mu mahanga.
Iyo ni intambwe idasanzwe muri kimwe mu bihugu bikennye kurusha ibindi muri Afurika, aho bake aribo bafite uburyo bwo guhangana n’abayobozi mu nkiko.
Mubyo ababyeyi bavuga n’ubuhamya bwabo, basobanura mu nyandiko zashyikirijwe urukiko basangije ibiro ntaramakuru by'Abongereza, Reuters, batanga ishusho nyayo, bumvikanisha ubwoba no gushenguka umutima biturutse ku miti, mu rwego rw’ubuvuzi rusanzwe rufite ubushobozi buke.
Urugero rumwe ni urw’umubyeyi wakomeje guha umwana we, umuti urimo ubumara iminsi ibiri nyuma y’uko atangiye kuruka. Urundi n’urw’umuryango nawo wategetswe gusana serumu umwana wabo yari yatewe, yajojobaga.
Ababyeyi banditse bagaragaza ukwiheba mu gihe abana babo bari bafite indwara zoroheje, ariko bagakurizamo urupfu.
Mu mwaka ushize, abana byibura 70 bazize ibibazo by’impyiko byaturutse ku miti mu gihugu cya Gambiya. Ishami rya ONU ryita ku buzima OMS ryashyize isano hagati y’iyo miti yakorewe mu nganda z’imiti mu Buhinde, yari yandujwe n’ubumara.
Imiti nk’iyo yanduye, bivugwa ko yanahitanye abana bagera muri 200 muri Indoneziya na Uzbekistani.
Nk’uko Reuters yari yabitangaje mbere, ubu, ababyeyi b’abana 20 bapfuye muri Gambiya, bateye intambwe zerekeza mu butabera, aho bashaka impozamarira y’amadorali 250,000 kuri buri mwana.
Urukiko ruzumva abatanga buhamya bwa mbere taliki 17 z’uku kwezi kwa Karindwi. Nyuma urubanza ruzasubikwa iminsi 30 kugirango abaregwa babashe gutegura igisubizo.
Forum