Perezida wa Irani, Ebrahim Raisi, yatangiriye uyu munsi muri Kenya urugendo mu bihugu bitatu by’Afrika. Arashakira amaboko igihugu cye cyashegeshwe n’ibihano bikaze bya Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Perezida Raisi yageze muri Kenya, yakiranwa ibyubahiro na mugenzi we William Ruto. Mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru bamaze kubonana, Raisi yavuze ko ashaka guteza imbere ubuhahirane n’umugabane w’Afurika. Yagize, ati: “Nta n’umwe muri twe wishimiye uko bungana muri iki gihe.”
Irani yifuje ko burenga amadolari miliyari ebyiri muri uyu mwaka, ariko ntivuga uko bwanganaga mu 2022. Raisi yasobanuye ko Irani ishaka amabuye y’agaciro yo muri Afurika, naho yo ikaba yaha Afurika ubunararibonye bwayo mu birebana na peteroli. Ariko ibi byose ntibivugwa mu masezerano y’ubuhahirane atanu impande zombi zasinyanye. Ahubwo avuga guteza imbere ishoramali, guhanahana amakuru, ikoranabuhanga, uburobyi, n’ibindi biva ku matungo n’ubuhinzi.
Naho Perezida Ruto, we yavuze ko yasabye mugenzi we wa Irani kworohereza ibicuruzwa bya Kenya bijya muri Irani no mu bihugu by’Aziya yo hagati, cyane cyane inyama, icyayi, n’ibindi bituruka ku buhinzi. Yongeyeho ko Kenya izakira uruganda rw’imodoka rwa Irani mu cyambu cya Mombasa.
Nyuma ya Kenya, Perezida Raisi agomba gusura na Uganda na Zimbabwe. Ni mu rwego rwo gushaka inshuti kw’isi n’uburyo bwo kuzahura ubukungu, buri mu ngorane zikomeye kubera ibihano biremereye bya Leta zunze ubumwe z’Amerika. Bityo, mu kwezi gushize, Raisi yasuye ibihugu bitatu byo muri Amerika y’Epfo: Venezuela, Cuba and Nicaragua.
Urugendo rwe muri Afrika ni urwa mbere rw’umukuru w’igihugu cya Irani muri Afurika mu myaka icumi. Uwahaherukaga, mu kwezi kwa kane 2013, ni Mahmoud Ahmadinejad. Icyo gihe yasuye Benin, Nijeri, na Ghana.
Forum