Uko wahagera

Rwanda: Umuriro Watwitse Agakinjiro ka Zindiro mu Mujyi wa Kigali


Inkongi y'umuriro mu Gakinjiro ka Zindiro mu nkengero z'umujyi wa Kigali taliki 11/7/2023
Inkongi y'umuriro mu Gakinjiro ka Zindiro mu nkengero z'umujyi wa Kigali taliki 11/7/2023

Inkongi y’umuriro yadutse ahitwa mu Gakinjiro ka Zindiro kubatse mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, hasanzwe hakorerwa imirimo inyuranye irimo ububaji, ubucuzi n’ubundi bukorikori.

Umuriro wahatwitse hagakongoka watangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri. Abahaturiye babwiye Ijwi ry’Amerika ko bumvise ibintu bituragurika bataramenya ibyo ari byo bakagira ubwoba. Nyuma bamwe mu bahakorera bagiye aho byaturikiye basanga hose hahiye harakongoka ntibabasha kugira na kimwe baramira.

Kugeza mu gitondo cya none, imodoka za Polisi zishinzwe kuzimya umuriro zari zikiri mu bikorwa byo kuzimya, ari nako abahakorera bagerageza kureba ko hari icyo baramira.

Ahageze umuriro hose hahiye harakongoka kubera ibicupa birimo Gaz byaturikaga umuriro ugakwira hose. Abahakoreraga bose barataka igihombo. Icyo bahurizaho bose nuko benshi batagiraga ubwishingizi.

Kugeza ubu igihangayikishije abatari bake n’amafaranga y’inguzanyo batse za banki bakaba bibaza amaherezo y’ibyabo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo bwahageze butangaza ko aba baturage bakwiye kwimuka kuko aho bakoreraga hatagenewe gushyirwa ibyo bikorwa binyuranye.

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB rwatangiye iperereza, ariko ntiruratangaza icyavuyemo.Abaturage bo baravuga ko ari ikibazo cy’insinga z’amashanyarazi.

Ibyangirikiye muri iyi nkongi ntabwo biramenyekana, ariko abakoreraga muri ako gakinjiro bo baremeza ko hahiye ibintu bifite agaciro karenze miliyoni 600.

Ni ubwa mbere aka Gakinjiro ka Zindiro gafashwe n’inkongi y’umuriro, mu gihe nta minsi myinshi yari ishize n’ako ku Gisozi mu Karere ka Gasabo na ko gahuye n’iki kibazo. Aka ko buri mwaka gafatwa n’inkongi z’umuriro, kugeza ubu icyaba kibitera kikaba kitaramenyekana.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:24 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG