Umuryango w’ubumwe bw’Afrika uravuga ko ufite icyizere ko ingabo z’igihugu cya Somaliya zimaze kubaka ubushobozi buhagije bwo gufata inshingano zose zo kurinda umutekano w’igihugu cyazo.
Ingabo z’uwo muryango zose zigomba kuba zavuye muri icyo gihugu mu mpera z’umwaka utaha.
Umuyobozi w’ubutumwa bw’inzibacyuho bw’igisirikare cy’ibihugu by’umuryango w’ubumwe bw’Afurika muri Somaliya, ari na we uhagarariye bidasanzwe umuyobozi wa komisiyo y’uwo muryango, Ambasaderi Mohammed El-Amine Souef, ni we wumvikanishije iyo ngingo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, hakoreshejwe urubuga rwa Zoom, uyu muyobozi yavuze ko inshingano nyamukuru zo kurinda abasivili muri Somaliya ari iza guverinoma y’icyo gihugu.
Umwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye 2687 wafashwe mu kwezi gushize, wahamagariye Somaliya kuvugurura gahunda y’umutekano w’igihugu no kubungabunga gahunda z’inzego z’umutekano wayo kugira ngo zishobore guhangana n’umutwe wa Al-Shabab.
Uyu muyobozi w’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, yavuze kandi ko ikibazo cy’ubwiyunge bwa Somaliya, kizakemurwa ku buryo burambye mu gihe ingabo z’igihugu zizatunganya inshingano zazo nta nkomyi.
Uganda ni cyo gihugu cyabaye icya mbere cyatanze ingabo zafashije kwigiza inyuma umutwe witangondwa za al-Shabab wari ufite igice kingana na 70 ku ijana by’umujyi wa Mogandishu mu 2007.
Ingabo za Uganda (UPDF) zimaze hafi imyaka 16 muri Somaliya zagabweho igitero gikomeye n’abarwanyi ba al-Shabab mu kwezi kwa gatanu.
Kimwe n’izindi ngabo zaturutse mu bindi bihugu UPDF yatakaje abasirikare abandi bakomerekera ku rugamba muri iyo myaka imaze yo irwanya Alshabab.
Abakuru b’ibihugu byatanze abasirikare bo gufasha kugarura amahoro muri Somaliya harimo Uburundi, Kenya, Etiyopiya, Djibouti n’ibindi, bahuriye i Kampala mu kwezi kwa kane kugira ngo baganire ku buryo bwo gutangira gucyura ingabo zabo bazikura muri Somala.
Muri iyi nama, perezida wa Somaliya, Hassan Sheik Muhamud, yijeje bagenzi be ko inyinshi mu ngabo ze zaherewe imyitozo ya gisirikare muri Uganda ziteguye guhangana n’ibibazo by’ umutekano w’igihugu cyazo.
Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika uvuga ko icyiciro cya mbere cyo gucyura ingabo z’amahanga cyatangiye mu kwezi gushize kandi 2000 muri bo bava mu bihugu bitandukanye bamaze kuva ku butaka bwa Somaliya.
Ubu hasigayeyo abasirikare 16,586. Icyiciro kizakurikiraho kizatangira mu kwezi gutaha aho abandi basirikare 3000 bazava muri Somaliya.
Facebook Forum