Uko wahagera

RDC: Bamwe mu Barundi Baratahuka Bakabisikana n'Abahunga


Impunzi z'Abarundi mu nkambi ya Kavimvira iri mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo
Impunzi z'Abarundi mu nkambi ya Kavimvira iri mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo

Impunzi z’Abarundi 383 bahungutse kuri uyu wa kane bavuye mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Kongo, mu gihe abandi barenga 2000 bakirimo gusaba ubuhungiro muri icyo gihugu kubera impamvu z’umutekano muke n’inzara bahura na yo mu Burundi.

Bahungutse babifashijwemo n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, na komisiyo y’igihugu ishinzwe impunzi n’abari basanzwe mu nkambi za Mulongwe, Lusenda ndetse no mu mujyi wa Uvira muri karitiye za Kavimvira.

Bamwe mu mpunzi bahungutse bari mu modoka z’amakamyo za HCR, abandi biganjemo abagore batwitwe abafite abana b’impinja, abasaza n’abarwayi bacyurwaga modoka zizwi ku izina rya land Cruser

Bamwe mu bakurikiranira hafi amakuru y’uku guhunguka baravuga ko amafaranga angana n’amadorali y’Amerika $ 200 HCR itanga kuri buri muntu uhungutse yaba ari yo yatumye benshi bemera guhunguka

Umwe mu bakozi bakomisiyo y’igihugu ishinzwe impunzi muri Uvira yari mu gikorwa cyo guhugura abashaka guhunguka, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko abenshi muri ari abo ari abo mu ntara za Cibitoke na Bubanza, bagizwe n’imiryango 119.

Uyu muyobozi avuga kandi ko n’ubwo bari mu gikorwa cyo gucyura impunzi z’Abarundi, hari abandi 2000 bamaze iminsi bakiriye mu nkambi z’agateganyo za Sange na Kavimvira.

Komisiyo y’igihugu ishinzwe impunzi muri Kongo yerekana ko mu Barundi 5000 iteganya gucyura uyu mwaka wa 2023, hamaze guhunguka abarenga gato 2000.

Muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo, HCR ihabarura impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 43, zirimo iziba mu nkambi ndetse no hanze yazo.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:45 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG