Uko wahagera

Impanga z’Abakobwa b'Imyaka 14 Zahitanywe na Misile Uburusiya Bwateye muri Ukraine


Bamwe mu baburiye mu gitero ca Misile Uburusiya bwagabye muri UYkraine
Bamwe mu baburiye mu gitero ca Misile Uburusiya bwagabye muri UYkraine

Impanga z’abakobwa bari bafite imyaka 14 y’amavuko ziri mu bantu 11 bahitanywe na misile y’Uburusiya muri resitora igendwa cyane yo mu mujyi wa Kramatorsk mu burasirazuba bwa Ukraine.

Serivisi z’ubutabazi bw’ibanze zavuze ko imirambo 11 y’abantu yakuwe mu bisigazwe by’inzu, ijoro ritangiye kugwa kuri uyu wa gatatu, hafi amasaha 24 nyuma y’uko misile ikubise resitora ikayishyira hasi.

Bavuze ko abapfuye barimo byibura abana batatu kandi ko abantu 56 barakomeretse.

Izo mpanga z’abakobwa, Anna na Yulia Aksenchenko, bagombaga kwuzuza imyaka 15 mu kwezi kwa cyenda, nk’uko akanama ka deparitema ishinzwe uburezi mu mujyi wa Kramatorsk kabyanditse kuri Facebook, munsi y’ifoto iriho abo bana b’abakobwa, baseka bareba muri kamera.

Perezidansi y’Uburusiya, ibajijwe iby’icyo gitero cy’i Kramatorsk, uyu munsi kuwa Gatatu, yavuze ko Uburusiya bugaba ibitero gusa ku basilikare bwabigambiriye ko atari ku basivili. Minisitiri w’ingabo w’Uburusiya, nyuma yaje kuvuga ko ahari ubuyobozi bw’ingabo za Ukraine hakubiswe n’igisasu i Kramatorsk.

Misile ya kabiri yakubise, umudugudu mu nkengero za Kramatorsk, ikomeretsa abantu bane.

Uburusiya kenshi bwagiye burasa ku mijyi ya Ukraine kuva buvogereye iki gihugu mu buryo bwuzuye mu kwezi kwa kabiri muri 2022. Buhakana kuba bwibasira abasivili. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG