Uko wahagera

Abigaragambya Basakiranye n’Abapolisi i Paris mu Bufaransa


Imwe mu madoka yaturiwe i Paris mu Bufaransa
Imwe mu madoka yaturiwe i Paris mu Bufaransa

I Paris mu Bufaransa, abigaragambya basakiranye n’abapolisi nyuma y’uko umusore w’imyaka 17 arashwe na polisi agapfa, ubwo yari ahagaritswe asabwa ibyangombwa. Abashinjacyaha batangije iperereza kuri urwo rupfu.

Abantu 30 batawe muri yombi mu gihe cy’ubushyamirane, aho imodoka 40 zatwitswe, ahanini i Nanterre, mu gice cy’umujyi wa Paris, aho uwo musore wishwe aturuka, nk’uko byavuzwe ejo kuwa gatatu na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Gerald Darmanin.

Videwo zerekanye inyubakwa byibura imwe yari yafashwe n’inkongi y’umuriro, za bariyeri zahiye mu muhanda na polisi itera ibyuka biryana mu maso mu mbaga yari iteranye.

Darmanin yahamagariye umutuzo ubwo yavugiraga kuri Televisiyo BFM, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu. Yavuze ko ubutabera bugomba kubahirizwa kandi ukuri kukajya ahagaragara. Yongeyeho ko abapolisi bagera mu 2,000 bitabajwe mu karere. Uyu muyobozi yanavuze ko uwo mupolisi ashobora guhagarikwa ku murimo, igihe ibyaha ashinjwa byamuhama.

Abashinjacyaha, ejo kuwa Kabiri bavuze ko uwo musore yarashwe nyuma yo kwanga guhagarika imodoka, ubwo yari abitegetswe. Bavuze ko umupolisi yarashe kuri uwo mwana w’umuhungu, nyuma waje gupfa azize ibikomere.

Kugeza ubu muri uyu mwaka wa 2023, hamaze gupfa abantu babiri barashwe muri ubwo buryo mu Bufaransa.

Imibare igagaraza ko mu 2022, abantu 13 bishwe gutyo, ugereranyije no mu 2021 ahishwe batatu naho mu 2020 hishwe babiri. Nk’uko iyo mibare yakusanyijwe na

n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ibigaragaza, abenshi ni abirabura n’abaturuka mu bihugu by’abarabu. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG