Uko wahagera

Muri Mali Habaye Amatora ku Ivugururwa ry'Itegeko Nshinga


Abaturage bari mu matora muri Mali
Abaturage bari mu matora muri Mali

Abaturage bo muri Mali bazindukiye mu itora ryo kwemeza cyangwa guhakana ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.

Ubutegetsi bwa gisirikare n’ibihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba byemeza ko iki gikorwa kizategura amatora rusange y’umukuru w’igihugu bigasubiza ubutegetsi mu maboko ya gisiviri.

Ihirikwa ry’ubutegetsi muri Mali ryakozwe n’igisirikare mu mwaka wa 2020 na 2021 ryakurikiwe n’igitutu cy’ibihugu byo mu muryango wa CEDEAO bituma ubutegetsi bwa gisirikare, busezeranya abaturage ko hazabaho amatora mu rwego rwo gusubiza mu gihugu ubutegetsi burangwa na demokarasi.

Bamwe mu bitabiriye aya matora baravuga ko abaatoye bashobora kugera kuri miliyoni 8 n’ibihumbi 400.

Zimwe mu ngingo zavuguruwe mu mushinga mushya w’Itegeko Nshinga ntizivugwaho rumwe.

Abazishyigikiye baravuga ko zizafasha inzego za politike mu gihugu kutajegajega ariko abatazishyigikiye bakavuga ko zizaha umukuru w’igihugu ububasha bw’ikirenga.

Gusa imiryango ikorera mu karere Mali iherereyemo nka ONU ibona iri tora ari nk’igerageza ryerekana niba koko ubutegetsi bwa gisirikare buriho bushobora kudatezuka kuri gahunda y’inzibacyuho no kwemerera inzira ya demokarasi gushinga imizi muri Mali cyane cyane muri iki gihe abarwanyi ba Kiyisilamu bakajije umurego mu kugaba ibitero.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG