Nyuma y’intambara yaraye yumvikana i Khartoum mu murwa mukuru wa Sudani, hatangiye agahenge k’amasaha 72 hagati y’impande zihanganye mu mirwano imaze amezi arenga abiri, nkuko bitangazwa n’abahatuye.
Ingabo za leta ya Sudani n’abarwanyi ba Rapid Support forces bayigometseho bemeranyije ko bahagarika kurwana kandi mu gihe cy’agahenge akaba nta ruhande ruzaca urundi mu rihumye haba mu buryo bwo gutera cyangwa gukomeza ibikorwa by’intambara rwishishwa.
Arabiya Sawudite n’Amerika bahuza impande zombi batangaje ko aka gahenge katangiye saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kuri iki cyumweru, mu rwego rwo korohereza abatanga imfashanyo kuzigeza ku bazikeneye.
Gusa mu bihe byashize hakunze kubaho kutubahiriza amasezerano nk’aya intambara ikongera kubura hagati y’impande zombi.
Impande zirwanira ubutegetsi zahinduye umurwa mukuru isibaniro ry’intambara yatumye habaho ibikorwa by’ubusahuzi n’imvururu mu tundi turere tw’igihugu nka Darfur iri mu burengerazuba bwa Sudani.
Mu masaha ya mbere y’uko hatangira agahenge, ababibonye batangaje ko indege za gisirikare zasutse urusasu mu duce tunyuranye tw’imijyi ya Khartoum na Omdurman.
Facebook Forum