Ministri w’ububanyi n’amahanga wa leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken, ari mu Bushinwa. Abaye umutegetsi mukuru wa mbere w’Amerika ugiriye uruzinduko mu Bushinwa kuva mu mwaka wa 2018.
Blinken arahura na ministri w’ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa, Qin Gang, n’umudiplomate wo ku rwego rukuru muri icyo gihugu, Wang Yi. Birashoboka cyane kandi ko yazahura na Perezida Xi Jinping.
Abategetsi b’Amerika n’Ubushinwa bamaze kumenya ko bikenewe ko bazahura umubano w’ibihugu byombi, bakagira n’uburyo inzego z’ibihugu byabo nkuru zishobora kuvuganiramo.
Gusa hari icyizere gikeya ko umubano hagati y’ibihugu byombi ushobora gususuruka kubera ibibazo birebana n’uburenganzira bwa muntu, Tayiwani, ikoranabuhanga, n’ibindi bibazo
Mbere gato y’uko ajya muri uru ruzinduko, ku mugoroba wo ku wa gatanu, Blinken yabwiye abanyamakuru i Washington DC ko abategetsi b’Amerika n’Ubushinwa byombi bazagirana ibiganiro mu buryo butaziguye kuri bimwe mu bintu binyuranye bibahangayikishije koko.
Facebook Forum