Uko wahagera

Ubwato Butwara ba Mukerarugendo Bwahiriye mu Nyanja Itukura


Umuriro wadutse mu bwato butwara abakerarugendo bwegukira abanyemisiri
Umuriro wadutse mu bwato butwara abakerarugendo bwegukira abanyemisiri

Mu Misiri, ba mukerarugendo batatu b’Abongereza baburiwe irengero abandi 12 barohorwa mu Nyanja Itukura nyuma y’uko ubwato barimo bufashwe n’inkongi y’umuriro nkuko bitangazwa n’inzego z’ubutegetsi.

Abarokotse bazanywe ku nkengero y’Inyanja Itukura ahitwa Marsa Shagra, hakorerwa imikino yo koga. Ni mu birometero 21 ugana mu majyaruguru y’umujyi wa Marsa Alam.

Bari kumwe n’Abanyamisiri 12, barimo abakoraga kuri ubwo bwato n’abakora akazi ko kuyobora ba mukerarugendo nkuko byemezwa n’itangazo ry’ibiro bya guverineri, n’inzego ebyiri zishinzwe umutekano.

Umuriro wafashe ubwo bwato bwitwa Hurricane waturutse ku kibazo cy’amashanyarazi. Bwari mu rugendo kuva taliki 6 z’uku kwezi bwerekeza mu majyaruguru y’akarere ka Marsa Alam nkuko byemezwa n’iryo tangazo.

Umwe mu babonye uko byagenze yavuze ko yabonye umwotsi ucucumuka muri ubwo bwato igihe bwari bugeze mu birometero 9 uvuye ku nkengero z’inyanja. Ubundi bwato bwari hafi aho bwahise buhagoboka butabara abari muri ubwo bwahiye.

Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Ubwongereza yatangaje ko irimo kuvugana n’inzego z’ubutegetsi aho mu Misiri ishakisha uko yafasha abaturage bayo bahuye n’akaga k’iyo mpanuka.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG