Uko wahagera

USA: Umusore w’Imyaka 19 araregwa Gushaka Kwica Perezida w'Amerika


Ikamyo yagonze bariyeri kuri Maison Blanche.
Ikamyo yagonze bariyeri kuri Maison Blanche.

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, umusore w’imyaka 19 araregwa kugongesha ikamyo bariyeri iri hafi y'ingoro y'umukuru w'igihugu -Maison Blanche.

Nk’uko byatangajwe n’ishami rya polisi rishinzwe kurinda za parike, Sai Varshith Kandula, umuturage wa Leta ya Missouri – rwagati muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika – yatawe muri yombi mbere gato y’isaa yine z’ijoro ryo kuwa Kabiri, atwaye imodoka yakoresheje iyo mpanuka.

Serija Thomas Twiname, umuvugizi w’iri shami rya polisi yavuze ko “ibimenyetso bya mbere by’iperereza bigaragaza ko uyu musore yagonze abigambiriye bariyeri za parike ya Lafayette, iteganye na Maison Blanche.”

Iyi mpanuka yabereye ku gice cya Ruguru cya pariki ya Lafayette Square, mu metero zibarirwa mu ijana uvuye ku ngoro ya Perezida w’Amerika, hafi ya hoteli nyinshi zikomeye.

Urwego rw’ubutasi rushinzwe umutekano w’abayobozi bakuru rwatangaje ko nta muntu wakomeretse.

Nk’uko bigaragara muri videwo y’ibyabaye, mu isaka ry’iyi kamyo hatahuwe ibendera rinini ry’ishyaka ry’aba nazi – rya Hitler.

Uyu musore akurikiranweho ibyaha birimo “ubushotoranyi”, “gutwara mu buryo bwateza akaga”, “gushaka kwica/gushimuta cyangwa gukomeretsa Perezida, visi- perezidante cyangwa umwe mu bo muryango we”, “gusenya no kuvogera umutungo wa leta”.

Konti yo ku rubuga nkoranyambaga rwa Linkedin yafunguwe mu mazina y’uyu musore igaragaza ko arimo gushaka akazi mu bijyanye no gusesengura amakuru. Kuri paji ye bigaragara ko nyir’iyi konti nta burambe na buke muri ako kazi afite.

Isoko zitatangajwe zaganiriye n’ikinyamakuru Washington Post zavuze ko nta ntwaro n’imwe yasanzwe muri iyi kamyo.

Nk’uko bitangazwa n’ishami rya televiziyo ya Fox rikorera aho, abakiriya ba hoteli ziri muri ako gace bagaragaje ko bahawe amabwiriza yo kwimuka nyuma y’aho ibyo bibereye.

Videwo yashyizwe kuri internet n’umunyamakuru w’iyi televiziyo yerekana irobo irimo gusaka igice cy’inyuma cy’ikamyo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG