Uko wahagera

DRC: Abaturage Barashinja Leta Gushyigikira Imitwe y’Abarwanyi Ikomeje Kubica


Elenge mwasi n'umwana mu mokongo
Elenge mwasi n'umwana mu mokongo

Muri Repubulika ya demukarasi ya Kongo, imitwe ya Nyatura, APCLS, na Mai Mai, yose ikorera mu ntara ya Kivu ya ruguru, ubu ikaba yibumbiye mucyo leta yise wazalendu irashinjwa kwica no gusahura imitungo ya rubanda rugufi mu teritware za Masisi na Rutshuru.

Abaturage batuye mu duce tugenzurwa n’iyi mitwe bavuga ko bakomeje gukorerwa urugomo rukurikirwa n’ubwicanyi muri lokalite na grupema zigize izi teritware zombi zifite umubare munini w’abarwanyi b’iyo mitwe yitwaje intwaro. Iyo ni imitwe ubu ishyigikiwe na leta ya Kongo.

Aho iyi mitwe iyobora abaturage ntibahwema gupfa buri munsi, benshi bazira ko baba bakorana n’inyeshyamba z’umutwe wa M23.

Urugero nko muri teritware ya Rutshuru, buri wese ukekwaho kuba akorana na M23 agirirwa nabi bikamuviramo no gupfa.

Bwana Kasengele Birusha, umuyobozi wa lokalite ya Kako iri mu grupema ya Rubare muri iyo teritware, avuga ko ubwoba bwamutashye.

Safari Makuza, umuyobozi wa kominote y’Abatutsi muri Teritware ya Masisi afite ubwoba ko hashobora kwaduka intambara hagati y’amoko bitewe nuko hari abahohoterwa kubera ubwoko bwabo bagashinjwa gukorana na M23.

Ku rundi ruhande iyi mitwe ya Wazalendu irahakana ibivugwa n’aba baturage.

Leta ya Kinshasa yatanze uburenganzira busesuye ku mitwe yose yitwaje intwaro ikorera mu teritware za Rutshuru na Masisi kwita ku mutekano kimwe n’ingabo za FARDC.

Perezida Felix Tshisekedi yatangaje ko iyo mitwe yitwaje intwaro yose igomba gufatwa ku rwego rumwe n’ingabo z’igihugu FARDC.

Mu mujyi muto wa Sake uri mu teritware ya Masisi biragoye gutandukanya umusivili n’umusirikare kuko aho unyuze uhasanga umuntu afite imbunda, kandi yambaye imyenda ya gisivili.

Mu bibasirwa cyane harimo abayobozi b’inzego z’ibanze bayobora uduce M23 yari iyoboye mbere yuko ituvamo ikadushyira mu maboko y’ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba EAC.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG