Uko wahagera

Urubuga Ruharanira Ineza Rusange y’Abanyarwanda


Abatangije urubuga PRCG
Abatangije urubuga PRCG

Itsinda ry’Abanyarwanda baturuka muri Leta zitandukanye z’Amerika na Canada mu mpera z'icyumweru gishize bashinze icyo bise “Urubuga Ruharanira Ineza Rusange y’Abanyarwanda” (PRCG). Inama yabo ya mbere yabereye mu murwa mukuru w'Amerika, Washington, DC.

Mu ntego z'ibanze urwo rubuga rushyira imbere harimo guharanira ko mu Rwanda habaho ubutegetsi bukorera abaturage bose kandi babwibonamo. Mw'itangazo rigufi cyane abatangije iri tsinda bashyize hanze, basaba Perezida Paul Kagame w'u Rwanda kwagura urubuga rwa politiki ku banyarwanda bose.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika, Venuste Nshimiyimana, yavuganye n’umuvugizi w’urwo rubuga rushya, Porofeseri Charles Kambanda, usanzwe ari impuguke mu by’amategeko. Ari mu mujyi wa New York. Atangira amusobanuria icyo urwo rubuga rugamije.

Urubuga rushya rw'Abanyarwanda PRCG
please wait

No media source currently available

0:00 0:04:26 0:00

Muri iryo tangazo, abatangije urubuga basobanuye ko inama izabahuza n'abandi banyarwanda baturuka ku migabane y'isi itandukanye izabera mu gihugu cy'Afurika mu kwezi kwa karindwi.

Radiyo Ijwi ry'Amerika irateganya kubaza Leta y'u Rwanda uko yakiye ibyatangajwe n'uru rubuga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG