Uko wahagera

Kongo n'Ubushinwa Bigiye Gusinyana Amasezerano y'Ubufatanye


Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Kongo, Felix Tshisekedi
Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Kongo, Felix Tshisekedi

Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Kongo, Felix Tshisekedi, azasura Ubushinwa muri uku kwezi kuva tariki ya 24 kugeza kuya 29. Biteganijwe ko azabonana na Perezida Xi Jinping w’icyo gihugu bagasinyana amasezerano mu by’ubucuruzi.

Inama hagati y’aba bakuru b’ibihugu izasoza hasinywa amasezerano ya miliyari 6 z’amadolari y’Amerika azabarwa mu buryo bw’amabuye y’agaciro.

Umuvugizi wa leta ya Kongo yatangaje ko mu nama y’abaminisitiri Perezida Tshisekedi yategetse ko ibyo biganiro n’abashoramari b’Abashinwa bikomeza nyuma y’aho leta ayoboye n’abandi bafatanyabikorwa bagize ibyo bemeranyaho.

Yabwiye inama y’abaminisitiri ko itsinda rishinzwe kwihutisha iyo mirimo ryamaze gutanga imyanzuro yaryo. Bityo, hari ibiganiro n’abafatanyabikorwa b’Ubushinwa bateganya gutangira imirimo mu minsi ya vuba.

Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa yatangaje ko mu ruzinduko Tshisekedi azagirira mu Bushinwa, abakuru b’ibihugu byombi bazashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye

Perezida Tshisekedi kandi azabonana na minisitiri w’intebe Li Qiang ndetse n’umukuru w’ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa Zhao Leji

Repubulika ya demokarasi ya Kongo iza ku isonga mu bihugu bifite umutungo kamere w’amabuye y’agaciro ya kobalte. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG